Burundi: Colonel Lucien Rufyiri yishwe arashwe

Colonel Lucien Rufyiri wahoze mu ngabo z’uburundi, yiciwe imbere y’urugo rwe mu ngagara arashwe.

Kuri uyu wa gatatu Taliki ya 25 Gicurasi 2016, ahagana saa tanu z’amanywa nibwo Colonel Lucien Rufyiri yishwe arasiwe imbere y’iwe mu ngagara.

Amakuru intyoza.com ikesha ijwi rya America, ngo ni uko hari umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa, uvuga ko abishe Colonel Rufyiri bari mu modoka yari ifite ibirahure byijimye bidatuma ureba uyicayemo, ngo yiriwe itembera muri karitsiye hafi y’aho nyakwigendera yari atuye, gusa ngo ntawigeze atekereza ko yarimo abagizi ba nabi cyangwa abicanyi.

Umuvugizi w’Igipolisi cy’Uburundi Pierre Nkurikiye, yatangaje ko abishe Colonel Lucien Rufyiri bamurasiye imbere y’iwe atashye ava ku biro bya zone Ngagara, avuga ko bamurashe amasasu agera muri ane bakoresheje imbunda nto yo mu bwoko bwa pisitore( Pistolet).

Igipolisi cy’Uburundi cyatangaje ko abishe Colonel Rufyiri batabashije kumenyekana ko iperereza ryatangiye ngo habashe kumenyekana uwamwishe, igipolisi kivuga ko kandi iperereza rishobora kwihuta ngo cyane ko ibyabaye byakozwe ku manywa abantu bagendagenda.

Uretse kandi kuba uyu Colonel Lucien Rufyiri yishwe, undi warashwe agakomereka ni umuhungu we ngo wari aje ku mukingurira agafatwa n’amasasu.

Benshi mu bakurikirana ibibazo bya Politike y’ubutegetsi kuri Leta iyobowe na Perezida nkurunziza, bakomeje kwibaza imvo n’imvano hamwe n’amaherezo y’iyicwa ridasiba cyane kubasirikare bo mu rwego rwo hejuru mu Burundi n’abaturage muri rusanjye.

Intyoza.com

 

 

Umwanditsi

Learn More →