Burundi: Inzego z’iperereza n’iz’umutekano zirimo n’iz’u Rwanda zahagurukiye ikibazo cy’Umutekano muke

Inama ya kane y’abayobora inzego z’iperereza n’umutekano mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigali yasoje imirimo yayo i Bujumbura mu Burundi. Yasabye ko habaho guhagurukira ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano muri ibyo bihugu.

Mu myanzuro iyo nama yahuje intumwa z’Uburundi, u Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Uganda na Tanzaniya, yafashe, harimo gushyiraho itsinda rizunganira ibikorwa bya gisirikali byo guhangana n’imitwe yitwara gisirikali, imyinshi ifite ibirindiro muri Kongo.

Itangazo VOA ikesha ibiro by’intumwa zidasanzwe mu karere k’ibiyaga bigali byafashije gutegura izi nama, rivuga ko abari bayirimo biyemeje kongera ingufu mu kuburizamo ibitero n’ivuka ry’indi mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano n’ituze mu bihugu byo mu karere.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abo bakuru b’inzego z’iperereza n’umutekano mu bihugu byo mu karere bemeranyije kuri gahunda y’ibikorwa by’imyaka ibiri, hagamijwe gukuraho icyo ari cyose giteza umutekano muke mu karere.

Muri ibyo bikorwa harimo kwambura intwaro no guhagarika ibikorwa by’imitwe yitwara gisirikali no kuyicyura mu bihugu ikomokamo, guhagarika uburyo bwose iyo mitwe ibonamo imfashanyo n’inkunga za gisirikali ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze muri iyo mitwe. Inama ikurikira ya gatanu izabera i Kigali mu Rwanda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →