Burundi: Perezida Evaliste Ndayishimiye mu nzira y’umusaraba awuhetse nk’igihe Yesu yiteguraga kubambwa

Kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu, umunsi ukomeye ku ba Kilisitu by’umwihariko Abanyagatolika, Umukuru w’Igihugu cy’Uburundi, Evaliste Ndayishimiye yagaragaye ahetse umusaraba ku rutugu. Byibutsa Abakirisitu ububabare n’ururupfu rwa Yesu/Yezu wabambwe ku musaraba azira ibyaha by’abantu( kubamwemera).

Kuri uyu munsi w’Uwagatanu Mutagatifu, Abakilisitu Gatolika bakora icyo bita inzira y’umusaraba, aho baba bibuka uko Umukiza Yezu Kilisitu yababajwe, agapfa ndetse agahambwa azira ibyaha by’abari mu Isi( kubamwemera nk’Umwami n’Umukiza).

Perezida Evaliste Ndayishimiye imbere n’umuryango we bakurikiwe n’imbaga y’Abakilisitu.

Perezida Evaliste Ndayishimiye, nk’umukilisitu Gatolika, yifatanije n’abo basangiye ukwemera mu gitambo cya Misa y’uwa Gatanu Mutagatifu, aho yagaragaye mu nzira y’Umusaraba, awuhetse ku rutugu, mu rwego rwo kwisanisha no kwibuka inzira y’Akababaro Yezu Kilisitu yanyuzemo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’Uburundi bubinyujije kuri Twitter, bwavuze ko“ Kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu, Umuryango w’Umukuru w’Igihugu wifatanije n’Abakristo b’i Gitega, mu nzira y’Umusaraba, yatangiriye i Musave yerekeza ku kiriziya yitiriwe Mutagatifu Fransisiko wa Asize w’i Magarama( Saint François d’Assise de Magarama), mu rwego rwo kwibuka ibihe by’umubabaro Yezu Kristo yanyuzemo”.

Uwagaragaye yakirana Umusaraba na Perezida Evaliste Ndayishimiye.

Iyi nzira y’Umusaraba yitabiriwe na Perezida Evaliste Ndayishimiye ndetse n’abo mu muryango we hamwe n’abandi bayobozi batandukanye n’Abakilisito Gatolika, kuri uyu wa 15 Mata 2022. Ni mu gihe Abakilisitu bitegura umunsi mukuru wa Pasika kuri iki cyumweru Tariki ya 17 Mata 2022, umunsi ushushanya Izuka rya Yezu Kristo.

intyoza

 

Umwanditsi

Learn More →