Burundi: Umuryango wa Rucyahintare Cyprien, uranyomoza ibyatangajwe na Leta y’Uburundi

Nyuma y’uko Igihugu cy’uburundi gitangaje ko cyafashe umusirikare w’u Rwanda, ababyeyi ba nyiri ugufatwa n’abayobozi baho atuye bavuga ko uwafashwe ntaho ahuriye n’Igisirikare.

Rucyahintare Cyprien, Umunyarwanda Igihugu cy’Uburundi kivuga ko cyafashe kimushinja kuba umusirikare w’u Rwanda uri mubutasi, ababyeyi be n’abayobozi b’inzego z’ibanze zaho atuye bavuga ko uyu Cyprien atigeze aba umusirikare n’umunsi wa rimwe.

Nsabimana Esdlas, atuye Rweru mu karere ka Bugesera akaba ariwe papa ubyara Rucyahintare Cyprien, avuga ko umwana we ari umwe mu bana umunani yabyaye akaba nta gisirikare yigeze.

Esdlas se wa Cyprien, ahamya ko umuhungu we yibyariye yari umwana wamunaniye ndetse wari utunzwe no kwiba dore ko ngo kenshi yahoraga amwishyurira yibye, byaba ihene, amafaranga, Imyaka n’ibindi.

Esdlas agira ati” yari umwana wanjye wananiye mu bana nibyariye, yari ikirumbo kuri njye, imyaka nejeje yatwaraga , ikote ryanjye aho rirambitse ni uko, sinasigaga ndakinze, ibyarubanda yatwaraga, mbese yari yarananiye naho ibyo bavuga ngo ni umusirikare, nta busirikare bwe nzi”.

Umubyeyi ubyara Cyprien, ahamya ko umwana we abavuga ko ari umusirikare atazi aho babikura ngo kuko nta gisirikare azi umwana we yigeze kuva yamubyara, uyu mubyeyi avuga ko mubana afite yabyaye ntawigeze aba umusirikare.

urukiko rwa Nyamata rwigeze rwakira Cyprien aregwa ubujura.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwigeze rwakira Cyprien aregwa ubujura.

Nsabimana Joel, umuvandimwe wa Cyprien mukuru, avuga ko umuvandimwe we atigeze aba umusirikare uretse kuba yari aziko yananiye umuryango icye ari ukwiba gusa.

Sindikubwabo Sylvestre, umuyobozi w’umudugudu wa Mugina, Akagari ka Kintambwe, Umurenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, avuga ko uyu Rucyahintare ari umuturage wo mu mudugudu ayobora ndetse mu gihe yagendaga akaba yaragiye yibye.

Umuyobozi w’uyu mudugudu, avuga ko uyu Cyprien uvugwa na Leta y’u Burundi ko ari umusirikare w’u Rwanda ngo sibyo, ngo ntabwo bazi igisirikare yaba yarakoze uretse ko bari bamuzi nk’umuturage bafite wabananiye, warangwaga n’ubujura dore ko ngo yagiye afatwa kenshi na henshi yibye abaturage.

Rucyahintare yaguranye ubutaka bwe azira iby'abandi yari yibye yabuze ubwishyu.
Rucyahintare Cyprien, yaguranye ubutaka bwe azira ibyabandi yari yibye yabuze ubwishyu.

Umukuru w’Umudugudu agira ati”Tukimara kumva ko yafashwe nk’umusirikare, twari tuzi ko nta busirikare twigeze tumubona mo, ahubwo natwe twagize impungenge tuvuga tuti ko hariho igihe abantu bacu bajyayo bakabashimuta aho siko byaba byagenze? twagize impungenge tugira tuti uriya muntu ni ibiraka yaba yarahawe n’icyo gihugu kugira ngo aharabike igihugu cyacu? natwe biraducanga”.

Amakuru y’ifatwa rya Cyprien Rucyahintare, ubwo Leta y’Uburundi yavugaga ko yamufashe ndetse ko ari umusirikare w’u Rwanda, Umuvugizi w’ Igisirikare cy’u Rwanda Brig General Nzabamwita Joseph, yateye utwatsi aya makuru ahakana ko uyu muntu atari umusirikare w’Urwanda.

 

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →