Busasama: Abaturage barifuza kugira uruhare ruziguye mu kunoza ibyiciro by’ubudehe

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu, bavuga ko muri iki gihe mu Rwanda hari gahunda yo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe, bagira uruhare mu mukubinoza, haba ku mubare wabyo, amazina yabyo ndetse n’ibizagenderwaho mu guha abaturage ibyiciro.

Bavuga ko, kuva hatangira politiki yo gushyira abanyarwanda mu byiciro babonye amasomo menshi, yabafasha mu konoza ibyiciro by ‘ubudehe, hirindwa cyane cyane ikimenyane cyakunze kuvugwa mu gushyira abaturage mu byiciro ndetse no kwinuba kwa bamwe mu baturage.

Dukuzumuremyi Germain wo mu kagali ka Makoro mu murenge wa Busasamana agira ati« Twifuza kugira uruhare mu kuvugurura ibi byiciro by’ubudehe kuko byakunze kuduteza ibibazo. Turashaka ko hagenderwa ku byifuzo byacu aho kugendera ku bitekerezo by’abayobozi, kuko usanga hari ibyo tutishimira ».

Mu rwego rwo gutanga uwo musanzu, Dukuzumuremyi avuga ko mu kagali atuyemo batanze ibitekerezo ku mubare w’ibyiciro by’ubudehe bumva byajyaho, ndetse banagena amazina bifuza ko ibyo byiciro byahabwa.

Dore amazina basaba ko yahabwa ibyiciro by’ubudehe, n’ibisobanuro bayaha:

NDENGERA: Iri zina basanga rikwiye guhabwa ikiciro cya mbere kigizwe n’abantu bakennye cyane, Abatishoboye kimwe n’abafite ubumuga. Aho abagishyirwamo baba bagomba kunona ubufasha bwa Leta n’ubw’abandi bafite ubushobozi.

NYUNGANIRA: Iki ni icyiciro cya kabiri, aho ngo ryaba izina ry’icyiciro kirimo abadafite amikoro ahagije ariko bagerageza, bakeneye inyunganizi z’amikoro n’ibitekerezo ngo barusheho kuzamuka mu mibereho.

TERIMBERE: Icyiciro cya gatatu cyo ngo cyajyamo abantu bafite amikoro ahagije, mbese bifite ushingiye ku bipimo bitangwa na banki y’Isi.

ICYEREKEZO: Iki cyiciro cya kane abaturage bo mu murenge wa Busasamana basanga ari umwihariko w’abaherwe, bamwe bafite amafaranga menshi bikagaragazwa n’imitungo bafite, nk’inganda, amato, amamodoka manini n’ibindi.

Sebikari Theoneste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Makoro, nawe yemeza ko ibyo byiciro babitekerejeho mu nama z ‘abaturage, maze bakabishima bakanabisaba ku buryo bwanditse ko byashyirwa mu bikorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne, yemeza ko yagiye abona inyandiko z’abaturage basaba ko amazina batekerejeho n’ibisobanuro byayo byazahabwa agaciro. Asanga ari ibyiza byo kwishimira kuko abaturage bafite ubushake bwo kugira uruhare mu bibakorerwa.

Ati « Igishimishije cyane si amazina cyangwa ibisobanuro batanga nubwo nabyo bifite agaciro, ikidushimisha ni uko usanga abaturage bashaka kugira uruhare mu bikorwa bibareba, nk’ibyiciro by ‘ubudehe bitanga umurongo w’imibereho ya benshi ».

Avuga ko afite icyizere ko urwego rubishinzwe ruzaha agaciro ibyifuzo by’abaturage, hashingiwe ku makuru abaturage batanze ku kuvugurura ibyiciro by’ubudehe.

Ernest Kalinganire

Umwanditsi

Learn More →