Cameroon Yongeye Gufungura Amashuri Yafunzwe Kubera icyorezo cya COVID- 19

Abana barenga miliyoni 7 bo muri Cameroon n’abarimu babo basubiye ku mashuri ku nshuro yabo ya mbere kuva ibigo byabo byafungwa kugira ngo bahagarike ikwirakwizwa rya COVID-19, hashize amezi arindwi.

Guverinoma y’iki gihugu cya Afurika yo hagati ivuga ko yashoboye kugabanya cyane ikwirakwizwa ry’indwara yemejwe ku mugaragaro ku bantu barenga 20.000 bayanduye mu gihe abapfuye bagera kuri 420. Bakaba bavuga ko Kubaha ingamba za COVID-19 ari ngombwa mu mashuri yose.

Umunyeshuri ukuze cyane asoma amategeko n’amabwiriza agomba kubahirizwa muri Leta ya Bilingual High School Essos mu murwa mukuru wa Cameroon i Yaoundé. Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko abanyeshuri 1.000 bari bahari ku munsi wa mbere w’umwaka w’amashuri wa 2020/2021. Muri bo harimo ab’imyaka 13 y’amavuko umwe muribo witwa Treasure Monyuy avuga ko abanyeshuri bafite amabwiriza mashya bagomba gukurikiza.

Monyuy ati:”Bavuga ko [abarimu] tugomba kwambara masike. Tugomba gukaraba intoki buri gihe. Inshuti zanjye zishimiye kujya ku ishuri. Nishimiye kujya ku ishuri kuko maze igihe kinini mu nzu. kandi nishimiye no kubona inshuti yanjye.

Minisiteri ishinzwe amashuri y’ibanze n’Amashuri Yisumbuye ivuga ko byibuze miliyoni zirindwi z’abana bitabiriye amasomo mu gihugu hose. Umugenzuzi w’uburezi, Donald Abega avuga ko we na bagenzi be boherejwe mu mijyi no mu midugudu kwigisha abanyeshuri n’abarimu ibijyanye no gukurikiza ingamba zo gukumira COVID-19.

Garoua ati:”Twatangiye dusanzwe dufite amahugurwa muri serivisi ku ngamba zo gukumira n’uburyo bwo kwigisha mu gihe cya COVID ndetse tunasangira ibikoresho kuri interineti ku buryo dushobora kwirinda virusi mu mashuri. Nanone, twatanze aho gukaraba kandi tunakangurira ababyeyi, rero bakeneye kubona abiga bambara masike mu gihe twe mw’ishuri dutanga aho gukaraba hamwe n’isuku y’intoki

Nalova Lyonga, minisitiri w’amashuri yisumbuye muri Cameruni avuga ko amashuri yahawe amazi n’udupfukamunwa, bikaba ari itegeko ku mashuri yose. Avuga ko umubare munini w’abanyeshuri bazakirwa mu cyumba cy’ishuri ari 50 kandi hazashyirwaho uburyo bwo guhinduranya kabiri mu mashuri afite abana barenga 50 mu ishuri.

Anavuga ko aho hari abanyeshuri barenga 50 biyandikishije kuri buri cyiciro, itsinda rya mbere ry’abanyeshuri bazitabira amasomo guhera saa moya za mu gitondo kugeza saa sita mu gihe itsinda rya kabiri ritangira guhera saa saba bikarangira saa kumi n’imwe.

Lyonga avuga ko guverinoma igerageza kandi no kwiga hakoreshejwe iyakue kugira ngo ihagarike ikwirakwizwa rya COVID-19 cyane cyane mu mijyi aho abanyeshuri ari benshi.

Ati”Ndasaba ababyeyi ndetse na rubanda nyamuneka twifatanye natwe gukoresha inyigisho za kure kugira ngo dutsinde indwara tutigeze tubona. Umunyeshuri wese ashobora gufata tablet home hanyuma agasoma amasomo nkuko wabikora mu masomero mu gihe urimo kwigira mu gitabo “.

Cameroon yafunze amashuri yayo yose ku ya 17 Werurwe 2020, nyuma y’iminsi 12 yuko leta itangaje ikibazo cya mbere COVID-19. Muri Nyakanga, guverinoma yatangaje ko impfu zatewe na COVID-19 zigenda zigabanuka. Etoundi Mballa, umuyobozi w’indwara z’ibyorezo muri Minisiteri y’ubuzima ya Cameroon avuga ko yasabye ko amashuri yakongera gufungura igihe yabonaga igabanuka ry’indwara ya COVID-19.

Avuga ko Cameroon yabonye ko ingamba zo gukumira no guhagarika ikwirakwizwa rya COVID-19 zitanga umusaruro. Avuga ko kwandura n’impfu ziterwa na COVID byagabanutse cyane. Avuga ko abakozi b’ubuvuzi bibutsa no gukomeza ingamba zo kurwanya COVID-19 kuko kugabanuka bidasobanura ko coronavirus yarangiye.

Mballa yavuze ko amatsinda y’ubuzima yakanguriwe gutabara mu gihe hagaragaye ikibazo cya COVID mu ishuri iryo ari ryo ryose mu gihugu.

Cameroon ivuga ko imaze kubarura abantu 20.924 banduye COVID-19 kuva umurwayi wa mbere yagaragara tariki ya 5 Werurwe 2020. Abagera kuri 300 muri 420 bapfuye ni abantu bari hejuru ya 60.
Source: voanews

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →