Canada: Ukekwaho gukora Jenoside agiye koherezwa mu Rwanda

Jean Claude Henri Seyoboka ukekwaho gukora ibyaha bya Jenoside mu Rwanda, agiye koherezwa na Canada mu Rwanda ngo abazwe kubya Jenoside akekwaho.

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 19 Gicurasi 2016, ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu cya Canada byatangaje ko bigiye kohereza umunyarwanda Seyoboka Henri Jean Claude ukekwaho gukora ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Seyoboka, yahoze ari umusirikare mu Rwanda, amaze imyaka 20 mu gihugu cya Canada, u Rwanda rwohereje impapuro zisaba ko yoherezwa mu Rwanda mu mwaka wa 2014 ku gira ngo aze aburane ibyaha akurikiranyweho.

Abakozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Canada bahuriye na Seyoboka i Montréal ba mumenyesha icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda. ibyo Seyoboka akurikiranyweho abihakana yivuye inyuma.

Seyoboka Jean Claude Henri, ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi.
Seyoboka Jean Claude Henri, ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Seyoboka, yahawe Sitati y’ubuhunzi na Canada mu mwaka w’ 1996, nyuma y’imyaka 10 gusa iyi Sitati yarayambuwe ku mpamvu z’uko yatanzweho ubuhamya mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ( ICTR), ubuhamya bw’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, yanatanzweho kandi ubuhamya ko yishe umugore n’abana be babiri.

Ubwo Seyoboka yabwirwaga iby’icyemezo cyafashwe cyo kumwohereza mu Rwanda, yabwiye Radiyo yo muri Canada ko icyemezo yabwiwe cyamutunguye ngo kuko ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka byagombaga kuba byarabimumenyesheje mbere.

Seyoboka aramutse agejejwe mu Rwanda, ntabwo yaba ariwe mu Nyarwanda wa mbere Canada yohereje ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuko mbere ye hari Dr Mugesera Leon n’abandi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →