Caritas Kigali iratabariza abakeneye ubufasha mu kwezi k’urukundo n’Impuhwe

Ukwezi kw’ Urukundo n’Impuhwe muri Caritas Kigali kwaratangiye. Ni ukwezi kw’ibikorwa byo gufasha abababaye. Abafite umutima ukunda kandi biteguye gufasha barashishikarizwa kugira icyo bakora muri iki gihe no gushishikariza abandi kugira umutima urangwa n’Impuhwe.

Caritas Kigali mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 06 Kanama 2019 kigamije gusobanura iby’Ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe hagamijwe ubukangurambaga ku bikorwa biteganijwe, yatangaje ko mu bufasha bukenewe nta nkunga ntoya ibaho, ko nta bufasha butagira icyo bumarira ubabaye ngo kuko na cya giceri wasaguye uhaha wowe wumva ko ntacyo cyakora, gifite agaciro imbere y’ukeneye ubufasha.

Caritas Kigali yorohereje ufite umutima wo gufasha, ishyiraho uburyo bunogeye buri wese kandi butagira umupaka kugira ngo hatagira uwumva ko inkungaye ntacyo yakora. Uwifuza gutanga ubufasha ku bababaye ayinyuza kuri Konti Nomero 00040-00691286-97 iri muri Banki ya Kigali-BK yitwa Caritas Kigali/OSC, hari kandi Konti iri muri RIM Nomero 01000208 yitwa Caritas Diocesaine Kigali. Uretse gukoresha Konti zo muri Banki, utabasha kugerayo ashobora kunyuza inkunga ye kuri Mobile Money akoresheje nomero ya Telefone ya Caritas Kigali ariyo 0781460747 n’ifishi mu miryango remezo iriho Kashe ya paruwasi.

Padiri Donatien ati Nujya guhaha, nujya mukabari uzibuke ko na cya giceri usaguye hari uwo cyaramira ukizane tujyane kureba uwo cyahindurira ubuzima.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien, umuyobozi wa Caritas Kigali avuga ko mubo bagezaho ubufasha barimo; Abahabwa amafunguro nk’abarwayi n’abagororwa n’abandi, Abahabwa imyambaro, Abahabwa imbuto zo guhinga, Abahabwa ubufasha bwo kubakirwa inzu zo kubamo, Abishyurirwa amashuri, Abishyurirwa Mituweli, Abafashwa kuva mu muhanda (bafite ikigo cyabo), Abaremerwa binyuze mu matsinda bagahabwa amafaranga abafasha kwigira no kwivana mu bukene n’ibindi.

Gertrude Twagiramariya, Umukorerabushake wa Caritas muri Paruwase ya Kabuye ahamya ko ubushake bw’umuntu ndetse n’umutima w’urukundo aribyo bimutera gufata icyemezo cyo gufasha abababaye. Avuga kandi ko nk’abakorerabushake bagira uruhare mu bukangurambaga bugamije gushaka ubufasha bugenerwa abagomba gufashwa, byose bakabikora hagamijwe gushyira mu bikorwa Ivanjiri.

Gertrude Twagiramariya/umukorerabushake wa Caritas muri Paruwasi ya Kabuye.

Ati“ Ubukangurambaga dukora tubona kugeza uno munsi byaratanze ikintu kigaragara. Abakirisitu muri iki gihe cy’Ukwezi k’urukundo n’Impuhwe baba bazi rwose y’uko bagomba kugira umutima wo gufasha. Aho tunyura bamaze kumva ko iyo utanze akubirwa kabiri ibyo atanze. Abakirisitu bazi neza ko gutanga guzana umugisha kandi baratanga byaba ibiribwa, amafaranga imyambaro n’ibindi bikoresho”. Akomeza avuga ko badasaba gusa mu bakirisitu b’Imiryango ya kiliziya, ko no mubandi bose bafite umutima utabara bagerayo kandi bikagaragara ko babikorana umutima ukunze.

Gertrude, avuga kandi ko mu rwego rwo kwiremamo umuco wo kwigira no kwishakamo ibisubizo nk’abakirisitu, batoje abakirisitu batishoboye n’abandi bose kwishyira hamwe mu bimina hagamijwe kwishakamo ibisubizo kuko ngo guhora hatangwa ibisabwe ahandi basanze bidakwiye guhora gutyo.

Marie Gratia Narame.

Narame Marie Gratia, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukangurambaga, gufasha abatishoboye n’ubutabazi muri Caritas Kigali avuga ko ibikorwa byo gufasha abatishoboye bitanga umusaruro ugaragara kuko bikura abababaye mu bwigunge, bikabafasha kubaho neza ndetse bakagaruka bagafatanya muri gahunda bise “Garuka ushime”, gahunda igamije gufasha abandi nkuko nawe aba yarafashijwe.

Uretse ubufasha butangwa hirya no hino mu bafite ibibazo binyuranye nk’uko twabivuze hejuru, Caritas Kigali inafasha impunzi zisaga ibihumbi 30 zo mu nkambi ya Mahama zirimo Abarwayi, Abasaza n’abakecuru, Abafite ubumuga, Abagore basaga ibihumbi bitatu bayoboye imiryango yabo hamwe n’Abana b’Abakobwa basaga 100 babyariye iwabo.

Mu bufasha Caritas Kigali ikeneye muri uyu mwaka wa 2019, usibye ibikoresho bigizwe n’ibiribwa, imyambaro n’ikindi cyose cyagirira umumaro ugihawe, ikeneye amafaranga agera kuri Miliyoni 40 yo gufasha muri bimwe mu bibazo biyihangayikishije ariko by’umwihariko bihangayikishije umuryango Nyarwanda birimo ubufasha bw’Abana b’abakobwa 2896 babyariye iwabo, babaruwe muri Paruwasi 10 gusa muri 31 zigize Arikidiyoseze ya Kigali.

Aba bana babyariye iwabo bafite abana babyaye 3992, hari kandi gufasha abana 169 bakuwe mu mihanda bari kwiga mu mashuri abanza, hakaba abana 53 bakuwe mu muhanda biga amashuri yisumbuye, hakaba kandi n’abandi bafashwa baturuka mu miryango ikennye cyangwa ifite ibibazo n’ibindi.

Ibikorwa bya Caritas mu Rwanda byatangiye mu 1997 bitangijwe n’ Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bagamije kureba uko caritas yareka ibyo kubeshwaho n’inkunga z’Abanyamahanga ahubwo Abakirisitu Gatolika n’Abanyarwanda muri rusange bakishakamo ibisubizo byo gufasha abari mu bibazo binyuranye by’ubuzima.

Tekereza ku ruhare rwawe mu gufasha abagukeneye muri uku kwezi k’Urukundo n’Impuhwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →