CEDEAO iramagana igeragezwa ry’ihirikwa ry’ubutegetsi muri Guinee Bissau

Ishyirahamwe ry’Ibihugu byo mu karere ka Afurika y’uburengerazuba, CEDEAO/ECOWAS, ryamaganye icyo ryise “kugerageza” guhirika ubutegetsi mu Gihugu cya Guinee Bissau, risaba abasirikare gusubira mu makambi/ibigo byabo.

Ibi, nkuko BBC ibitangaza, bije bikurikiye amakuru y’uko hari abantu bambaye imyenda y’igisivile batangiye kurasa bari hafi y’inzu ya Leta yaberagamo inama hagati y’umukuru w’igihugu na Minisitiri w’Intebe wa Guinee Bissau, aho bari hakaba hatazwi.

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo y’itangazo rya CEDEAO agira ati “CEDEAO irimo irakurikirana n’impungenge nyinshi ibirimo bibera muri Guinee Bissau… aho abasirikare barimo bararasa mu nkengero y’ingoro/inzu ya Leta”.

“CEDEAO iramagana kugerageza guhirika ubutegetsi, ikaba inashinze ijisho abasirikare ku bijanye n’umutekano wa Prezida Umaro Sissoco Embaló hamwe n’abagize Leta ye”.

Muri iyi minsi ya vuba CEDEAO yahagaritse ikindi gihugu cy’ikinyamuryango, Burkina Faso, aho abasirikare bahiritse ubutegetsi.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →