Centre Africa: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bakiriwe

Abapolisi b’u Rwanda 140 baherutse kujya mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa kuri uyu wa 22 Mutarama 2019 bahawe ikaze muri iki gihugu. Bagiye tariki 17 Mutarama 2019, bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Kabanda.

Colonel Philippe Gracia, ni umuyobozi w’agateganyo ushinzwe intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri  mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu (MINUSCA), ubwo yakiraga abapolisi b’u Rwanda yabasabye kuzagera mu kirenge cya bagenzi babo baje gusimbura kuko bitwaye neza cyane.

Yabasabye kuzakora nk’ikipe bakirinda kujya mu ngeso mbi zabahesha isura mbi ndetse bikayihesha n’igihugu cyabohereje.

Yagize ati“ Bagenzi banyu muje gusimbura bitwaye neza  bihebuje, muzakore nkabo.”

Yakomeje abahishurira ko baje mu gihugu kirimo imitwe itandukanye y’inyeshyamba kandi ifite intwaro, Abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura, ubushishozi n’ubunyangamugayo.

Colonel Gracia yabwiye abapolisi b’u Rwanda ko ubutumwa bajemo bazahuriramo n’abandi bapolisi bo mu bindi bihugu badahuje imico n’imyitwarire, abasaba kuzakomera ku ndangagaciro zisanzwe zibaranga”

Yagize ati “Bagenzi banyu ntibigeze bagaragara mu bikorwa bibi namwe muzabyirinde. Mugiye gukorana n’abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye banafite imico itandukanye, muzakorane neza akazi muharanira kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Centre Africa.”

CSP Emmanuel Kabanda uyoboye uyu mutwe w’abapolisi b’u Rwanda yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA uburyo babakiriye neza avuga ko yizeye adashidikanya ko uko MINUSCA yafashije bagenzi babo baje gusimbura ari nako nabo bazakorana neza.

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Centre Africa bazakorera mu murwa mukuru w’iki gihugu Bangui, bakazaba bashinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’intumwa z’umuryango w’abibumbye.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →