CG Guverineri Gasana yahagurukiye iby’inkunga ya Miliyoni 10 zatanzwe na Perezida Kagame i Muhanga muri 2003

Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo mu mwaka wa 2003 yasuraga Abanyagitarama yabemereye inkunga ya Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ku gikorwa bari bafite cyo kubaka Hoteli. Imyaka ibaye 16 ahagombaga kubakwa Hoteli hari ibigega by’amazi. CG Guverineri Gasana avuga ko iki kibazo yagisanze ariko ko kiri mubyo yasabye ko biva mu nzira vuba.

Hari mu gihe Akarere ka Muhanga kari kakitwa Komine Nyamabuye ndetse bikiri Perefegitura ya Gitarama, ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga abanyagitarama agasanga bafite igitekerezo cyiza cyo kubaka Hoteli, yabateye inkunga ya Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ariko imyaka ibaye 16 ntacyakozwe kucyo yatangiye inkunga.

Uko ubuyobozi bwagiye busimburana muri iyi myaka yose 16, amafaranga yatanzwe na Perezida Paul Kagame ntabwo yabashije gukoreshwa icyo yatangiwe. Ikibanza cyarambagijwe ndetse kikagurwa ngo kizubakwemo Hoteli yifuzwaga cyubatswemo ikigega cy’amazi. Ubuyobozi bwagiye butangaza ko ayo mafaranga y’umukuru w’Igihugu yatanzwemo ingurane nubwo abategereje iyubakwa rya Hoteli amaso yaheze mukirere.

CG Emmanuel K.Gasana, Guverineri w’Intara y’amajyepfo umaze igihe kitarenze amezi atatu muri iyi ntara, atangaza ko iki kibazo yagihagurukiye kugira ngo inkunga umukuru w’igihugu yatanze ku baturage ikoreshwe icyo yayibahereye cyane ko abaturage badasiba kubaza iby’iyi nkunga n’icyo yakoze.

CG Gasana yabwiye intyoza.com kuri iki kibazo ati” Nibyo koko niko byagenze, ndetse n’ubushize nsura Akarere ka Muhanga icyo kibazo naracyumvise, njya no kureba ikibanza aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatanze inkunga, twasanze barashyizemo ibindi bikorwa remezo, ariko muri iyi minsi turimo kumvikana buryo ki ibyo bikorwa twareba niba byagumamo cyangwa tukareba ahandi hameze nkaho heza.”

Akomeza ati” Icyifuzo, inama n’inkunga bitanzwe n’umukuru w’igihugu cyacu dukwiye kubyubahiriza kandi nasabye ko bikorwa vubanabwangu.”

CG Emmanuel K.Gasana, avuga ko igishoboka cyose kizakorwa ndetse n’ubuvugizi bukenewe bugakorwa ku rwego rw’intara y’amajyepfo ayoboye, uturere tukaba twanakorana ndetse n’abashoramari ariko inama, icyifuzo n’inkunga yatanzwe n’umukuru w’Igihugu abaturage bakabona ikoreshwa icyo yatangiwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →