CNLG iramaganira kure umwunganizi wa Ingabire Victoire

Umwunganizi mu mategeko wa Victoire Ingabire, aramaganwa na CNLG ku bw’amagambo ye agaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), iramaganira kure Caroline Buisman wunganira mu mategeko Ingabire Umuhoza Victoire ku bw’Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uyu Caroline Buisman, kuri uyu wa mbere Taliki ya 6 Kamena 2016, yatangarije mu rukiko rw’akarere i Hague mubuholandi ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 u Rwanda rukora ko ari inyungu za Politiki kuri Leta y’u Rwanda.

Dr Jean Damascene Bizimana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, yatangaje ko amagambo nk’aya y’urucantege atangazwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside nta kindi aba agamije kitari ukudindiza iterambere ry’abarokotse jenoside.

Dr Bizimana, avuga ko uyu Caroline Buisman ibyo akora abizi ko ahubwo yirengagiza ukuri, avuga kandi ko kwibuka atari Politiki ya Leta ko ahubwo ari inshingano kuri buri gihugu ku Isi.

Nkuko tubikesha The New Times, Umwe mu bakozi ba Ambasade y’urwanda mubuholandi, yatangaje ko uyu munyamategeko Caroline ubwo yari murukiko mubuholandi, yavuze amagambo akomeretsa mu gihe hasomwaga umwanzuro ku iyoherezwa mu Rwanda rya Iyamuremye Jean Claude hamwe na Mugimba Jean Baptiste bombi bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bagashinjwa kandi n’ibindi byaha by’intambara.

Ambasade y’u Rwanda i Hague, ngo yasohoye itangazo rivuga ko Caroline Buisman yabwiye uru rukiko rw’akarere ko Leta y’u Rwanda ikoresha ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu nyungu za Politiki.

Ambasade y’u Rwanda, ivuga ko uyu Buisman yirengagiza nkana ko urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwemeje muri Nzeli 1998 ko Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kubarimbura burundu.

Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi kandi ivuga ko Caroline Buisman akwiye kumenya ko ku ya 23 Ukuboza 2003, Inama rusange ya Loni yafashe umwanzuro A/RES/58/234 wemeza italiki ya 7 Mata nk’italiki mpuzamahanga yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasade y’u Rwanda, yemeza ko ibyo uyu Munyamategko w’umwavoka akora by’ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abikora nko kwihorera nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda azira kubeshya ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ko yinjiye nk’umukerarugendo kandi yari aje nk’umunyamategeko.

Caroline Buisman, twibutse ko yinjiye mu Rwanda ku ya 9 Gicurasi akoresheje viza y’ubukerarugendo y’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

Ubwo yageraga mu Rwanda, yashatse gukora akazi nk’uwunganira Victoire Ingabire Umuhoza nyuma aza kuvumburwa. Icyo gihe ubuyobozi bwamusabye guhindura Viza cyangwa se akava mu gihugu. Yahisemo kugenda ava mu gihugu kuya 19 Gicurasi 2016.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →