CoronaVirus: Bamwe mu banyeshuri bakaminuza bahawe ubufasha n’umuryango His hands on africa.

Ubwo kuri uyu wa 4 Gicurasi 2020 ibikorwa bimwe na bimwe byongeye gukora nyuma y’iminsi mirongo ine bifunze abantu bari muri gahunda ya “Guma mu rugo” ndetse n’amashuri akaba afuze kuzageza muri Nzeri bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya CoronaVirus, Umuryango utegamiye kuri Leta witwa His hands on africa wahaye ubufasha bw’ibiribwa bamwe mu banyeshuri biga muri kaminuza basanzwe bafashwa na Best Family Rwanda mu kubishyurira amashuri ndetse igafasha n’imiryango yabo mukubona ibibatunga.

His hands on africa, yabageneye ibiribwa kuri buri munyeshuri n’agapfukamunwa baba bifashisha muri iyi minsi mu buryo bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ndetse ibongereraho na Bibiliya ibasha kubakomeza no kubaha ihumure mu buzima bwa buri munsi.

Umuyobozi mukuru wa His hands on africa, Ishimwe Braise Pascal mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko uyu muryango utegamiye kuri Leta wavukiye muri America ushingwa na Dr Thomas n’Umufasha we Lita Lee bagamije gufasha no kuzamura icyizere n’ihumure ku banyarwanda na Africa muri rusange. Ni umuryango ushingiye ku iyobokamana rya gikirisitu.

Ishimwe Blaise Pascal, yakomeje avuga ko mu bihe bitoroshye abantu bamazemo iminsi  bya “Guma mu rugo” batekereje kuba bakifatanya na bamwe mu banyeshuri kuko batarimo kujya kumashuri kandi bakaba babona ibibatunga bibagoye.  Bityo rero babageneye ibiribwa birimo umuceri, akawunga, amavuta yo guteka, n’isabune ndetse bongeraho na Bibiriya yo kubafasha mukugira ihumure n’icyizere.

Yagize ati” Mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, umuryango utegamiye kuri Leta His hands on africa yatekereje kwifatanya na bamwe mubanyeshuri ba Best family Rwanda tubagenera ibiribwa bibafasha muri ibi bihe bitoroshye tubaha na Bibiliya ibafasha mukugira ihumure kuko umuryango wacu ushingiye ku iyobokamana rya gikiristu. Twabahaye n’udupfukamunwa tubafasha gukomeza kwirinda kwandura iki cyorezo cyugarije isi”.

Uretse kuba abanyeshuri baba muri Best Family bahawe ibibafasha muri ibi bihe His hands on Africa yanahaye imwe mu miryango yo muri ADEPR Nyamata muri Kids Hope Rwanda ibiribwa bitandukanye byo kuba bibafasha muri ibi bihe. Ni igikorwa bagiyemo bafatanije n’ikigo cya “Twohereze” gifasha mu kugemura ibintu mu gihe abantu bari mu rugo cyangwa se bari mu mirimo itandukanye.

Umuyobozi wa Twohereze, Rwagasore Jean Claude akaba n’umunyamategeko muri yo yavuze twohereze ari Kampani ikora ibijyanye no kuvana no kugeza ibintu ku bantu bari murugo cyangwa mukazi n’ahandi hose uko babyifuje.

Umwe mu bagenerwabikorwa bafashwa na best family Rwanda akaba yahawe ibimufasha muri ibi bihe isi n’u Rwanda by’umwihariho byugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, avuga ko ashimira cyane ubufasha yahawe n’uyu muryango kuko bitari bimworoheye.

Yagize ati” Ndashimira cyane kuba bantekerejeho bakagira icyo bangenera, wenda nubwo bije byunganira ubundi bufasha twahawe, ariko turi mu bihe bitoroshye. Ndabasabira umugisha ku Mana n’iyi Bibiliya bampaye izamfasha kugira icyizere.

Umuryango His hands on africa, umaze imyaka 7 ukorera muri America ukaba uri mu nzira zo kugira icyicaro mu Rwanda aho ukora ibijyane no kubaka icyizere n’ihumure mu Banyafurika n’u Rwanda rurimo ndetse no gufasha abaturage mukubona ubuvuzi bw’amenyo.

Isabella Iradukunda Elisabeth

Umwanditsi

Learn More →