Coronavirus si icyorezo gishya mu Rwanda, hari izahabonywe mbere- Dr Rugwizangoga Belson

Muganga, Dr Rugwizangoga Belson akaba umwizera w’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda, ahamya ko icyorezo cya coronavirus atari gishya mu Rwanda, ko na mbere y’iki cyamenyekanye cyane hari ubushakashatsi bwari bwagaragaje Coronavirus mu Rwanda. Asaba abantu kutumva ko hari byacitse ihari, ko ibyorezo byahozeho, ahubwo agasaba abantu kumva no gukurikiza inama z’ubuyobozi n’abaganga kugira ngo barinde amagara yabo.

Dr Belson mu kiganiro kuri Radio Ijwi ry’Ibyiringiro, yavuze ko Coronavirus imaze igihe kinini ivumbuwe, ko ndetse uducurama ubwato badusanzemo amoko agera mu bihumbi 5 bya Coronavirus. Ahamya ko hari amwe muri ayo moko utu ducurama cyangwa izindi nyamaswa bishobora kujyana mu bantu, ariko bikaba bigoye kumenya uko yihinduranya kuko bibera muri izo nyamaswa.

Muganga Belson, avuga ko Coronavirus ya mbere yabonetse mu bantu mu 1965 muri Leta zunze ubumwe za America. Iyo yabonetse bwa mbere ngo yaje no gusibangana, yiswe B814, ariko nyuma gato mu 1966 hatangiye kuboneka izindi. Avuga kandi ko hari hasanzweho Coronavirus z’amoko 4 kuva icyo gihe kugera mu 2002.

Izo Coronavirus zari zifite amazina arimo imibare, kandi ngo si ibidasanzwe kuba Virus zahabwa imibare. Hari nk’iyitwa OCA43 yabonetse mu 1967, hari iyitwa 229E yabonetse 1966, hari indi yitwa NL63, nindi ya HKU1. Izi nizo 4 zari zisanzweho, ziboneka ahantu hose ariko zigatera uburwayi bworoheje, aho bamwe bashobora kuzahara ariko ni bake cyane.

Dr Belson, avuga ko hari ubushakashatsi bwakozwe hano mu Rwanda mbere y’iki cyorezo gikomeye, aho nawe ari umwe mu babukoze. Mu bantu 480 babukozweho, babonye abantu 18 bari bafite izo virus za mbere za Coronavirus. Ashimangira ko kuva bukozwe hashize igihe kuko igice cyabwo giheruka ari icyo mu kwezi kwa 10 umwaka wa 2019, mbere yuko iyi Coronavirus iriho yaduka.

Coronavirus zateye icyorezo, iya mbere yabonetse mu mwaka 2002 kugera 2004, iyi ngo yafashe ibihugu bitandukanye ariko ntabwo yageze ahantu henshi. Abamenyekanye bayibonywemo ni ibihumbi 8 ku isi yose, aho hapfuyemo abantu amagana

Mu 2012, hari indi Coronavirus yabonetse, aho yateye icyorezo mu bihugu byo mu burasirazuba bw’Isi, iyi ngo ntabwo yafashe abantu benshi kuko yafashe mu bantu 600, ariko yahitanye abantu 107.

Iki cyorezo kiriho ubu, cyabonetse mu mpera z’umwaka wa 2019 i Wuhan mu Gihugu cy’u Bushinwa, aho cyo kimaze gukwira ahantu henshi ndetse kikaba kimaze guhitana abarenga Miliyoni eshanu naho abacyanduye bakaba basaga Miliyoni 300 ku Isi yose.

Dr Belson, avuga ko kuva cyera kose hagiye habaho ibyorezo, aho nko mu myaka 1500 kuzamura, habonetse Ubushita bwahitanye abantu benshi. Hari indi yiswe Mugiga irimbura, aho iyi yanagiye ikuraho imijyi imwe n’imwe ikazima burundu, cyangwa se ugasanga hari aho bavuga ko yamaze abantu cyane ku buryo umubare w’abari bahatuye utarongera kugerwaho.

Avuga kandi ko hari ikindi cyorezo cyateye mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose ariko bimwe mu bihugu nti byamenya ko cyabagezemo kandi nyamara cyarahitanye abantu benshi. Iki ngo cyiswe icyorezo cya Espagne, atari uko ariyo yakizanye ahubwo ko yo itinjiye cyane mu ntambara, bityo ibona akanya ko kubyitaho ikabarura abantu bayo mu gihe abandi bari mu kurwana cyane n’intambara. Iki kiswe influenza.

Iki cyorezo ngo no mu bihugu byacu ino kirahari uretse ko kidahitana abantu cyane. Gusa mu bihugu bikonja cyane ngo irabahitana cyane. Hari n’ibindi byorezo ariko bito bitandukanye usanga wenda bidafata ahantu henshi, aho wavuga nka za Ebola, Macinya n’ibindi.

Iki cyorezo cya Coronavirus kiriho nkuko Dr Belson abivuga, kiswe Pandemic kuko ni icyorezo cyo ku rwego rurenze, cyafashe ahantu henshi kandi mu gihe gitoya.

Ku kijyanye n’inkingo, Dr Belson avuga ko inkingo zabayeho kuva cyera, ko ndetse bitoroshye kumenya igihe inkingo za mbere zatangiwe. Gusa avuga ko nko mu Bushinwa mu myaka ya cyera habaye icyorezo cy’ubushita, abantu bamwe baza kuvuga ngo uwafata turiya tuzi tuva mu bushita akadutera mu wundi muntu buriya byagenda bite? Barabikoze, nyuma basanga abatewe utwo tuzi bashobora kwandura ariko nti barembe, ariko kandi abandi nti banandure. Ni aho bahereye bavuga bati iyi virus uwaramuka ayishe ku buryo itatera ibibazo bikomeye, akayitera mu wundi mu ntu yahinduka urukingo. Nguko uko inkingo nyinshi zabayeho.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →