• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
02/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
02/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
02/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Covid-19: Ikigo FDA cyo muri Amerika cyemeje ikoreshwa ry’urukingo rutangwa inshuro imwe

Umwanditsi
February 28, 2021

Ikigo cy’Amerika cy’ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti (FDA) cyemeje ku mugaragaro ikoreshwa ry’urukingo Johnson & Johnson rwa coronavirus rutangwa inshuro imwe. Rubaye urwa gatatu rwemerewe gukoreshwa muri Amerika.

Uru rukingo rwitezweho kuba amahitamo ahendutse ugereranyije n’inkingo za Pfizer na Moderna, kandi rushobora kubikwa mu cyuma gikonjesha gisanzwe (frigo), aho kuba icyuma gikonjesha mu buryo bw’umurengera.

Amageragezwa yarwo yagaragaje ko rurinda uburwayi bw’igikatu, ariko ko muri rusange iyo hagiyemo n’uburwayi bworoheje rurinda ku kigero cya 66%. Ni rukingo rukorwa na kompanyi Janssen yo mu Bubiligi.

Iyi kompanyi yemereye Amerika ko kugeza mu mpera y’ukwezi kwa gatandatu izaba yayihaye doze miliyoni 100 z’uru rukingo. Doze za mbere zishobora kugera ku baturage b’Amerika bitarenze mu cyumweru gitaha.

Ubwongereza, umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) na Canada, bisanzwe byaratumije uru rukingo, ndetse izindi doze miliyoni 500 zatumijwe mu buryo bwo gusaranganya inkingo ku isi mu bihugu bicyennye, buzwi nka Covax.

Perezida Joe Biden yashimagije icyo yise “inkuru nziza ku Banyamerika bose, ikaba ari n’intambwe yo kwishimira itewe“, ariko aburira ko “urugamba rukiri kure yo kuba rwarangira”.

Mu itangazo yasohoye nkuko BBC ibitangaza, Perezida Biden yagize ati: “Nubwo twishimira inkuru y’uyu munsi [ku wa gatandatu], nshishikarije Abanyamerika bose – mukomeze gukaraba intoki zanyu, mukomeze kutegerana kandi mukomeze kwambara agapfukamunwa”.

Akomeza ati: “Nkuko nabivuze inshuro nyinshi, ibintu biracyashobora kuba bibi cyane nanone uko ubwoko bushya [bwa coronavirus] bukwirakwira, kandi iyi ntambwe itewe ishobora kuburizwamo”.

Ni ibihe bihugu byamaze gutumiza urukingo Johnson & Johnson?

  • Ubwongereza – doze miliyoni 30
  • Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) – doze miliyoni 200
  • Canada – doze miliyoni 38
  • Ibihugu bihuriye muri gahunda ya Covax – doze miliyoni 500

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga