• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
27/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
27/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
27/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Covid-19: Intara 5 za Kenya zirimo n’Umurwa mukuru Nairobi byashyizwe mu kato

Umwanditsi
March 27, 2021

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yahagaritse ingendo ziva n’izijya mu ntara eshanu, zirimo n’umurwa mukuru Nairobi, kubera ubwiyongere bwa Covid-19.

Intara za Kajiado, Kiambu, Machakos, Nakuru na Nairobi zatangajwe nk’ahantu higanje cyane iyi virusi.

Perezida Kenyatta yavuze ko ubu abantu nibura barindwi bapfa buri munsi bishwe na Covid-19, kandi ko batandatu mu bantu 10 bapima bayibasangamo.

Inama zose n’ibikorwa byose bihuza abantu muri izo ntara birabujijwe, gusa abashyingura bemerewe kutarenga 50 naho ubukwe ntiburenze abantu 30.

Ingendo mpuzamahanga zirakomeza ariko abagenzi bakabanza kwerekana icyangombwa ko badafite Covid-19. Abakozi ba leta n’abigenga nabo bategetswe gukorera mu ngo zabo kugeza hatanzwe amabwiriza mashya.

Atangaza izo ngamba nshya, Perezida Kenyatta yavuze ko amasaha umukwabu wa nijoro utangirira avanywe saa yine agashyirwa saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo muri izo ntara.

Ubucuruzi bw’inzoga muri izo ntara bwahagaritswe na za restaurant zategetswe kujya zishyira amafunguro abantu aho bari.

Igipimo cy’ubwandu bwa Covid-19 muri Kenya cyavuye kuri 2 kugera kuri 22% hagati y’ukwezi kwa mbere n’uku kwezi kwa gatatu. Izo ngamba nshya nkuko BBC ibitangaza, zatangiye kubahirizwa guhera I saa sita z’ijoro ry’uyu wa Gatandatu.

Perezida Kenyatta nawe kuri uyu wa Gatanu, yahise aterwa urukingo rwa Covid-19, anategeka abagize guverinoma nabo kurufata bagatanga urugero.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga