• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Covid-19: Urukiko rwemeye gusubika urubanza rwa Karasira Aimable kubera ibibazo birimo no kuba ataramera neza

Umwanditsi
July 7, 2021

Urubanza rwa Aimable Karasira rwasubitswe kuko ‘ataramera neza nyuma yo gukira Covid-19’. Hiyongeraho kandi ko uruhande rwe rwasabye inyandiko ya muganga itaraboneka, yerekana uko ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze.

Karasira, uzwi mu biganiro byo kuri YouTube, yafunzwe mu mpera z’ukwezi kwa gatanu ashinjwa “guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi“, icyaha umwunganira ahakana.

Nyuma yanduye Covid-19 ataraburanishwa ashyirwa mu bitaro, nyuma yo kuyikira uyu munsi yari gutangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Kuri ‘station’ ya polisi ya Kicukiro aho afungiye niho yari kuburanira hifashishijwe ikoranabuhanga, nk’uko umunyamakuru wa BBC Jean Claude Mwambutsa wari uhari abivuga. Umunyamakuru wa BBC we ntiyemerewe kwinjira mu cyumba cy’iburanisha ku mpamvu atabwiwe.

Umwunganizi we Evode Kayitana yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yasabye urukiko ko urubanza rw’umukiriya we rwimurwa kuko ataramera neza nyuma yo gukira Covid.

Yavuze ze kandi ko yasabye inyandiko ya muganga yerekana uko amagara ye mu mutwe yifashe ariko iyo nyandiko itaraboneka.

Kayitana avuga ko kuva mu 2003 Karasira yivuza ibibazo by’agahinda gakabije (depression) ariyo mpamvu basabye iyo nyandiko ngo barebe uko ubu ahagaze, kuko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ataburanishwa.

Urukiko rwemeye ibisabwa n’abunganira uregwa, rwimurira urubanza tariki 23 z’uku kwezi.

Byageze aha gute?

Karasira wahoze ari umwalimu mu ishami ry’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda aregwa kandi icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’amafaranga abarirwa muri za miliyoni basanze afite.

Amasaha macye mbere yo gufatwa mu mpera z’ukwa gatanu, Karasira yari yatangaje ikiganiro kuri YouTube ashinja ingabo za FPR-Inkotanyi kwica ababyeyi be n’umuvandimwe we mu 1994.

UN/ONU, yemeje ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko Abanyarwanda bamwe, barimo na Karasira, bavuga ko hari ubwicanyi bwakozwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi mbere, mu 1994 na nyuma.

Ubwo bwicanyi bundi buvugwa ni ingingo benshi badatinyuka kuvugaho mu Rwanda, bamwe bavuga ko ibiregwa Karasira bishingiye ku gutinyuka kuvuga kuri ubwo bwicanyi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga