Cyera kabaye, u Rwanda rwemeje ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna ujya-uva Uganda

Nyuma y’igihe kigera ku myaka itatu umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ufunze, n’ubwo ku ruhande rw’u Rwanda mu ntangiriro rwagiye ruhakana ko rwafunze uyu mupaka, mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda kuri uyu wa 28 Mutarama 2022, rivuga ko ifungurwa ry’uyu mupaka riteganijwe tariki 31 Mutarama 2022. Ni icyemezo kije gikurikira uruzinduko rwa Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni aherutsemo mu Rwanda mu cyumweru gishize.

Nkuko itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ribivuga, ifungurwa ry’uyu mupaka rije nyuma y’uruzinduko rwa Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, akaba kandi Umujyanama wa Se mu by’umutekano.

Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, aheruka kugirira uruzinduko i Kigali mu Rwanda tariki 22 Mutarama 2022, aho yabonanye na Perezida Kagame Paul w’u Rwanda. Mu byatangajwe nyuma yo guhura kwabo, ni uko baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi. Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, Gen. Muhoozi, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yatangaje ko yishimiye uko yakiriwe, ko kandi yizeye ko mu gihe cya vuba uyu mubano wari umaze imyaka igera muri itanu ucumbagira ushobora kongera kuba mwiza.

Ubwo Perezida Kagame Paul yakiraga Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba mu rugwiro.

Muri iri tangazo rifungura umupaka wa Gatuna, u Rwanda ruvuga ko nyuma y’uru ruzinduko rwa Gen. Muhoozi Kainerugaba i Kigali, Guverinoma y’u Rwanda yabonye ko ku ruhande rwa Leta ya Uganda hari umugambi cyangwa se ubushake mu gukemura no gushaka umuti ku bibazo byagiye bigaragazwa.

Icyemezo u Rwanda rwafashe cyo gufungura umupaka wa Gatuna, kizashyirwa mu bikorwa kuwa 31 Mutarama 2022. Iri tangazo rigira riti“ Guverinoma y’u Rwanda irifuza gutangaza ko Umupaka wa Gatuna hagati y’u Rwanda na Uganda uzafungurwa kuva ku itariki 31 Mutarama 2022”.

Itangazo ry’u Rwanda ku ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna.

Ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna, rije risubiza ibyifuzo bya benshi mu banyarwanda bagiye bavuga ko babangamiwe n’ifungwa ryawo kuko byahagaritse ubuhahirane n’imigenderanire, aho bambukaga umupaka bajya guhahira hakurya, ariko kandi hakaba n’abavuga ko ifungwa ryawo ryari ryaratandukanije imiryango iri mu bihugu byombi.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →