Danny Usengimana yatangaje impamvu y’isubikwa ry’ubukwe bwe

Tariki 21 Nzeri 2020 nibwo rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Danny Usengimana yashyize hanze urupapuro rurarika abazitabira ubukwe bwe ”Save The Date” n’umukunzi we N.Francine utuye mu mujyi wa Montreal mu ntara ya Quebec muri Canada. Itariki yahindutse.

Amakuru dukesha Website y’ikipe ya APR FC, yatangaje ko mu gihe imyiteguro y’ubukwe yari irimbanyije, imibare y’abanduye COVID-19 yakomeje kuzamuka mu mujyi wa Montreal biba ngombwa ko leta y’iki gihugu ikaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo maze ifata icyemezo cyo gushyira mu kato uyu mujyi harimo no gufunga ikibuga cy’indege ari naho N. Francine yaburiye amahirwe yo kugaruka mu Rwanda kurushingana n’umukunzi we Danny Usengimana bamaranye umwaka n’igice bakundana.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru mu ntara ya Quebec honyine hagaragaye imibare mishya y’abanduye bagera kuri 843 ndetse na 12 bahitanywe nacyo, mu gihe intara yose kuri ubu ibarizwamo abanduye 86,976 mu gihe 5,965 cyabahitanye.

Amatariki mashya y’igihe ubu bukwe buzabera akaba atarashyirwa ahagaragara, dore ko bizaterwa n’ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 intara ya Quebec izashyiraho.

Rutahizamu Danny Usengimana w’imyaka 24 yerekeje muri APR FC muri Gashyantare umwaka ushize wa 2019, akaba yaratsindiye ikipe y’ingabo z’igihugu ibitego 11 muri shampiyona ishize, igikombe yanatwaye idatsinzwe umukino n’umwe.
Source: www.aprfc.rw

Venuste Habineza/Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →