Depite Habineza Frank avuga ko RURA yirengagije inyungu za rubanda mu kugena ibiciro by’ingendo

Intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepitse, Dr Habineza Frank avuga ko ikigo ngenzura mikorere cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro-RURA, mu kugena ibiciro by’ingendo ngo cyabigennye mu nyungu z’abashoramari aho kureba mu nyungu za rubanda.

Dr Habineza Frank, intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya The Democratic Green Party of Rwanda( ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda), anenga RURA mu kugena ibiciro by’ingendo, aho avuga ko yabogamiye ku bashoramari aho kureba ku nyungu z’abagenzi.

Aganira n’ikinyamakuru intyoza.com, yagize ati” Ibi biciro RURA yatangaje, bigarara ko yabizamuye munyungu z’abashoramari ariko yirengagije inyungu za rubanda”.

Yongeyeho ati “ Mubyukuri abaturage barakennye kubera ingaruka z’iki cyorezo cya Covid-19, kabone niyo RURA yaba yarapanze kongera ibiciro mbere ya covid nkuko ibivuga, iki sicyo gihe kiza cyo kuzamura ibiciro”. Akomeza agira ati “ Turasaba RURA kwisubiraho vuba kugirango irengere rubanda”.

Mu gihe inama y’Abaminisitiri iherutse guterana tariki 12 Ukwakira 2020 igafata bimwe mu byemezo byoroshya ingamba za Covid-19, birimo ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange zongera gutwara abagenzi nkuko byari bisanzwe, benshi mu bari biteze ko ibiciro by’ingendo bigabanuka baratunguwe barimo n’intumwa ya rubanda Dr Habineza Frank usaba ko RURA ihindura, ikareba n’inyungu z’abagenzi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →