DIGP Marizamunda yitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru ya Polisi y’Ubwami bwa Eswatini

Kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama 2019, umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Bwami bwa Eswatini aho azitabira umuhango wo kwizihiza isabukuru ya Polisi y’ubwo Bwami.

Uyu muhango wo kwizihiza isabukuru ya Polisi ukaba uteganyijwe kuba uyu munsi tariki ya 09 Kanama 2019, ukaba usanzwe uba buri mwaka kuri iyi tariki. DIGP Marizamunda akaba yitabiriye uyu muhango ahagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’U Rwanda k’ubutumire bwa Polisi y’Ubwami bwa Eswatini nk’uko Polisi z’ibi bihugu byombi zisanzwe zifitanye imikoranire myiza.

DIGP Marizamunda akaba yasuye umuyobozi mukuru wa Polisi y’Ubwami bwa Eswatini W W Dlamini bagirana ibiganiro bitandukanye.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’Ubwami bwa Eswatini kuba bwaratumiye Polisi y’u Rwanda mu kwizihiza isabukuru y’umunsi mukuru wa Polisi, avuga ko ibi bishimangira ubucuti n’imikoranire myiza ndetse n’ubutwererane hagati ya Polisi z’ibi bihugu byombi.

DIGP Marizamunda yavuze ko ubufatanye buranga Polisi z’ibihugu byombi buzakomeza kugaragarira mu gukumira ibyaha ndenga mipaka ndetse no guhanahana ubumenyi n’amakuru afasha mu gutahura abakekwaho ibyaha.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →