• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/06/26
Amajyepfo: Polisi iragira iti“ Ntabe ari Njye urebera abakora ibinyuranyije n’Amategeko…, ibyaha”
11/06/26
Kamonyi-Nyamiyaga: Yaguwe gitumo arimo gusambanya ufite uburwayi bwo mu mutwe
11/06/26
Imodoka y’Ibitaro bya Remera Rukoma yahitanye ubuzima bw’Umuntu abandi barakomereka
11/06/26
Paris: Ibyo wamenya kuri Dr Eugène Rwamucyo watangiye Ubujurire ku byaha bya Jenoside

Donald Trump yareze mu rukiko Kompanyi; Twitter, Facebook na Google ku munigana ijambo

Umwanditsi
July 7, 2021

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, uwahoze ari umukuru w’Igihugu Donald Trump, yatangaje ko yashyikirije urukiko ikirego ku bigo bikomeye bitatu by’ikoranabuhanga. Avuga ko bimunigana ijambo ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nk’uko yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru, Trump yareze Facebook, Twitter na Google, n’abayobozi babyo bakuru. Yaregeye urukiko rwo ku rwego rw’Igihugu muri leta ya Florida, mu majyepfo y’Igihugu, aho asigaye atuye nyuma yo kuva ku butegetsi. Yavuze, ati: “Turasaba urukiko ko ruhagarika ko ducecekeshwa no kudushyira ku rutonde rw’umukara.”

By’umwihariko nkuko VOA ibitangaza, sosiyete Twitter na Facebook zafunze imbuga za Trump nyuma y’igitero cy’abayoboke be kuri Capitol (ingoro y’inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Congress). Ni igitero cyabaye ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2021.

Izi Kompanyi mu gufunga imbuza za Trump, zasobanuye ko zabikoze kubera impungenge z’uko Trump yakoresha imbuga ze kugirango ahamagarire abantu ibindi bikorwa by’urugomo. Kugeza ubu, ntashobora kugira icyo atangaza kuri Twitter na Facebook.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5981 Posts

Politiki

4228 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1057 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga