Dr Bizimana, asaba gushyira ingufu hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Polisi y’u Rwanda, yaganirijwe kuburyo bwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside hamwe n’ibindi byaha biyishamikiyeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko  hegeranyijwe imbaraga hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano byagira akamaro mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha biyishamikiyeho.

Dr Bizimana yavuze ko kandi ibyagezweho kugeza ubu mu kuyirwanya no gufata abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi  muri 1994 ari ibyo kwishimira, ibi akaba yabwiye abapolisi ku italiki ya 12 Mata ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda  ku Kacyiru, mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi  ku nshuro ya 22 .

Mu kiganiro cye,  Dr Bizimana, yavuze ko ingengabitekerezo ya jenoside ifite imizi mu myaka ya za 1957 aho abanyapolitiki, impuguke n’abanyamakuru bayigishaga bakayobya ubwonko bw’Abanyarwanda.

Yagize ati:”Byafashe igihe kinini kwigisha abaturage bageze aho bakora Jenoside muri 1994 ni nayo mpamvu nyuma y’imyaka 22 tukirwana nabyo ariko ni ugukomeza kwigisha ingaruka zayo kandi tugakomeza ubufatanye mu kuyirwanya”.

Yagaragaje ingamba Polisi yakwitaho mu gutanga umusanzu mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, imwe muri zo akaba ari ukumva icyo ari cyo neza, uko yigaragaza n’itegeko riyihana haba mu Rwanda no hanze yarwo.

KWIBUKA IN POLICE

Yagize ati:”Uko amadosiye y’abayikekwaho akorwa nabyo byorohereza kuyashinja, mugomba kandi kugira ubumenyi kuri yo no guhiga no gufata abakurikiranyweho gukora Jenoside bakidegembya ku isi hose”.

Yavuze  ko n’ubwo ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka ariko igenda igaragara mu bitekerezo bigenda bitangwa ku nyandiko n’amakuru bivuga kuri Jenoside.

Yagize ati:”Nidushyirahamwe twese, abafite ibitangazamakuru n’inzego z’umutekano, tuzashyiraho ingamba zo kurwanya ibintu nk’ibyo, cyangwa hashyirweho uburyo bwo kubuza kugaragara ibyo bitekerezo bibi kugirango bitaroga rubanda”.

Yaboneyeho umwanya wo gushimira ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Polisi z’ibindi bihugu mu guta muri yombi abakekwaho gukora Jenoside, avuga ko ubufatanye nk’ubwo ari ngombwa kugirango ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa n’abo basize bakoze Jenoside bari mu mahanga itagera no mu Rwanda.

Ikiganiro kandi cyari kitabiriwe n’Umuyobozi  w’impuzamashyirahamwe y’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi “IBUKA” Dr Dusingizemungu Jean Pierre, wasabye ko hakomeza kuvugururwa amategeko ahana ingengabitekerezo ya Jenoside.

Akaba yagize ati:”Uko dushyiraho ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abayipfobya nabo bashyira imbaraga nyinshi mu kuyipfobya no kuyihakana, bityo rero kugirango batsindwe ni ugukomeza kuvugurura amategeko ahana iyo ngengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi muri Polisi y’u Rwanda DIGP Juvénal Marizamunda yabwiye abapolisi ati:”Turi bamwe mu bakemura ibibazo by’ababonetseho ipfobya rya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, tugomba kumenya rero uburyo bwiza bwo kubikemura no kumenya gutegura neza ibyo dushyikiriza ubushinjacyaha.”

DIGP Marizamunda, yavuze ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gukoresha ingamba zikwiye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu mahugurwa izakomeza guha abapolisi kandi ibaha ubumenyi busabwa mu gutahura no kugenza ibyaha cyane icy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →