DR Congo: Abiciwe mu mirwano yakomotse ku mvururu z’amoko i Goma bashyinguwe

Abaturage batandatu n’umusirikare umwe wa Leta biciwe mu mirwano y’insoresore zo mu moko abiri mu nkengero z’umujyi wa Goma bashyinguwe kuri uyu wa gatatu, nk’uko umutegetsi abivuga.

I Goma ubu hari ituze n’abasirikare benshi bacunze umutekano, nyuma y’imyigaragambyo yo kuwa mbere yavuyemo imirwano hagati y’abo mu bwoko bw’Abakumu n’Abanande ikicirwamo abantu mu gace kitwa Buhene mu nkenegero za Goma.

Jean Bosco Sebishyimbo minisitiri ushinzwe umutekano mu ntara ya Kivu ya ruguru yabwiye BBC Gahuzamiryango ko abo bapfuye barindwi barimo n’umusirikare wa leta, bashyinguwe kuwa gatatu.

Ati: “Inkomere nizo zabaye nyinshi zigeze muri 39 n’amazu yaje gutwikwa n’indi mitungo igasahurwa. Hari abantu bamaze gutabwa muri yombi kandi ubutasi burakomeje ngo n’abandi bose ufite uruhare muri ziriya mvururu zabereye hariya ashyirwe imbere y’ubucamanza…”.

Sebishyimbo avuga ko agace ka Buhene gatuwe “n’amoko y’Abakumu nakwita abasangwabutaka n’andi moko ajyayo gushaka ubuturo, imirima. Abo barimo Abahutu, Abatutsi, Abanande n’Abahunde”.

Avuga ko intandaro y’imirwano hagati y’amoko yabaye “kuvuga ngo kuki twe [Abanande] turimo twigaragambya abandi ntibaze kuduherekeza. Intandaro yavuye aho ngaho”.

Akomeza avuga ko igisirikare na leta bafashe ingamba zikomeye kugira ngo ibyabaye ntibyongere.

Imyigaragambyo yari imaze iminsi muri Goma, kimwe no mu mijyi ya Butembo na Beni nayo ya Kivu ya ruguru, abaturage basaba ko ingabo za MONUSCO ziva muri DR Congo.

BBC dukesha iyi nkuru, yagerageje kuvugana n’uruhande rwa MONUSCO abaturage bashinja kutagira icyo rukora ku nyeshyamba zibangamiye umutekano wabo, ariko ntibirashoboka.

Kuri uyu wa gatatu imyigaragambyo yari igeze ku munsi wa 10 muri Beni na Butembo, ariko abigaragambya aho hombi batatanyijwe na polisi bagitangira, nk’uko bivugwa na Radio Okapi ya MONUSCO.
I Goma ho, nyuma y’ubwicanyi n’imirwano byo kuwa kabiri leta yahise ibuza imyigaragambyo yose, inatangaza umukwabu uhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mugitondo.

Soma hano inkuru bijyanye:Goma: Abantu babiri baguye mu myigaragambyo yarimo urugomo rufatiye ku moko

Ibikorwa by’ubucuruzi mu mijyi ya Beni na Butembo bikomeje gufunga kubera ubwoba bw’ubusahuzi mu myigaragambyo, ingendo nazo zirakorwa mu kwigengesera, nk’uko radio Okapi ibivuga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →