• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

DR Congo-Goma: Batanu baguye mu myigaragambyo n’Ubusahuzi

Umwanditsi
July 26, 2022

Abategetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo( DRC), batangaza ko hari Abantu batanu bamaze gupfira mu myigaragambyo irimo ibikorwa bikomeje byo gutwika no gusahura ibigo bya MONUSCO mu mujyi wa Goma. Umuvugizi wa Leta ya DR Congo, Patrick Muyaya, abinyujiie kuri Twitter, yatangaje ko abagera kuri batanu bamaze gupfa, mu gihe abagera kuri 50 bakomeretse muri izi mvururu zikomeje. MONUSCO yamaganye ibitero ku nyubako zayo i Goma ivuga ko amahoro atazabonekera” mu mvururu”. 

Amashusho ateye ubwoba yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umwe mu bigaragambya aryamye anakururwa hasi, abandi batera hejuru ko arashwe na MONUSCO agapfa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, abaturage bigabije kimwe mu bigo bya MONUSCO i Goma basahura ibikoresho byacyo, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Ibinyamakuru muri DR Congo, bivuga ko kuwa mbere hapfuye abantu batandatu barashwe n’izi ngabo za ONU zishaka kubabuza gusagarira no gusahura inyubako zabo.

BBC dukesha iyi nkuru, ibajije umuvugizi wa MONUSCO ku mpfu z’abo bantu, Khady Lo Ndeye yagize ati: “Ntacyo dufite cyo kuvuga ubu, turi mu bihe bibi”.

Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nyakanga 2022, abaturage bigabije kimwe mu bigo bya MONUSCO i Goma basahura ibikoresho byacyo, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Abigaragambya, bavuga ko bashaka ko izi ngabo za ONU ziva mu gihugu cyabo, ariko barimo kurangwa n’ibikorwa byo gusahura.

Itangazo rya MONUSCO ryo mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rivuga ko “yamagana ishimitse”, abo yise “itsinda ry’abasahuzi bikinze mu myigaragambyo” yari yabujijwe n’umukuru wa Goma.

Andi mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uwigaragambya abaza umupolisi wa MONUSCO igihe bazasubirira iwabo. Uyu amusubiza ko ari “vuba”, undi akamubwira ko barambiwe kuko bahora bababwira gutyo.

Mu itangazo ryayo, MONUSCO yibutsa ko ifatanya na Leta kurwanya imitwe yitwaje intwaro, gusubizaho ubutegetsi, no kurinda abasivile.

Abigaragambya bo banenga MONUSCO kuba mu myaka irenga 20 imaze mu burasirazuba bwa DR Congo nta musaruro itanga kuko aka gace gakomeje kuba isibaniro.

Khassim Diagne, umukuru wa MONUSCO w’inzibacyuho, mu itangazo ryamagana ibyabaye ejo kuwa mbere yagize ati:“ Mu mvururu no mu rujijo cyangwa gucanamo ntabwo ariho tuzagera ku gahenge n’amahoro.”

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga