• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yateze ibiceri 200 gusa atsindira 2,465,813
20/11/25
HOWO(HOHO) ishobora kuba atari ikibazo, ahubwo abazitwara-ACP Boniface Rutikanga
20/11/25
Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy’Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50
20/11/25
Ruhango-Kabagali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho Ubujura bw’Intsinga z’Amashanyarazi yari atwaye

DR Congo: Indirimbo ya Werrason yahagaritswe izizwa kubamo amagambo y’Urukozasoni

Umwanditsi
March 24, 2022

Indirimbo nshya yitwa “Protéger base” y’umuhanzi Werrason wo muri DR Congo yabujijwe gucurangwa kuko irimo “amagambo y’urukozasoni”, nk’uko bivugwa n’urwego rushinzwe gukurikirana muzika muri DR Congo. Nyirubwite ahakana ibivugwa, agashinja abahagaritse indirimbo kwica umuco.

Iki cyemezo ku ndirimbo ya Noël Ngiama Makanda ‘Werrason’ cyasohotse mu itangazo ryo kuwa mbere, ariko yari imaze iminsi ibiri isohotse kandi icurangwa ku maradio na televiziyo.

Urwo rwego rushinzwe ubugenzuzi bwa muzika ruvuga ko rwabanje gushyikirizwa iyi ndirimbo y’iminota 04:34 n’inzu ya Wenge Musica Maison Mère ya Werrason mbere y’uko isohoka. Rwongeraho ko bari bumvikanye n’iyi nzu itunganya muzika ko mbere yo kuyisohora babanza bakavanamo amagambo y’urukozasoni ayirimo.

Didi Kelokelo ukuriye icyo kigo asubirwamo n’ibinyamakuru byo muri RD Congo avuga ko batashoboraga kwemera ko iyi ndirimbo isohoka kubera “ibiterasoni biyirimo“. Nyuma y’uko isohotse mu bitangazamakuru, Kelokelo avuga ko batanze ikirego mu bucamanza kubera kurenga ku mategeko kwakozwe.

Werrason nkuko BBC ibitangaza, ahakana ko iyi ndirimbo nta magambo cyangwa amashusho y’urukozasoni ayirimo, ko iyo komisiyo ya Leta “irimo kwica umuco wa Congo ku busa”.

Radiookapi isubiramo Werrason agira ati: “Njyewe ndi ambasaderi w’amahoro nkaba n’umurezi. Nta na rimwe natanga amagambo abangamiye uburezi cyangwa umuco w’abantu, ntibishoboka“.

Werrason avuga ko indirimbo ye isaba “umuntu wese kurengera iby’agaciro kuri we; akazi, inzu ye, abana be, umuryango we“. Yongeraho ko ururimi rwa Lingala “rukennye ku buryo ntako wahindura amagambo amwe n’amwe” bikaba ngombwa ko amagambo amwe asobanurwa “nk’ikibi”.

Mu mpera z’umwaka ushize, ruriya rwego rugenzura muzika rwahagaritse indirimbo ‘Ya Tshitshi’ y’umuhanzi Bob Elvis, ibyo bamwe banenze nko kuniga ubwisanzure bw’abahanzi.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5916 Posts

Politiki

4166 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1034 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga