• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
15/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

DR Congo: Miliyoni zisaga 27 z’abaturage zugarijwe n’ibura ry’ibiribwa

Umwanditsi
April 7, 2021

Amashami abiri y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) avuga ko hafi kimwe cya gatatu cy’abatuye Repubulika ya Demokarasi ya Congo bugarijwe n’ibura rikomeye ry’ibiribwa, asaba ubundi bufasha bwihuse mu guhangana n’aya makuba.

Ishami rya ONU ryita ku biribwa (PAM/WFP) n’irishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi (FAO) avuga ko nta na rimwe mbere ibintu byari byarigeze bimera nabi gutya muri iki gihugu.

Aya mashami avuga ko ubu abaturage ba DR Congo barenga miliyoni 27 bacyeneye byihutirwa imfashanyo y’ibiribwa. Aba ni bo ba mbere benshi cyane mu gihugu icyo ari cyo cyose ku isi bacyeneye ibiribwa, nkuko PAM na FAO babivuga.

Aya mashami ya ONU yombi, avuga ko ibura ry’ibiribwa riri ku kigero kirenze, avuga kandi ko DR Congo ikwiye kugira ubushobozi bwo kugaburira abaturage bayo no gusagurira isoko ry’amahanga.

Umutekano mucye ni impamvu y’ingenzi itera ibura ry’ibiribwa, cyane cyane mu ntara zo mu burasirazuba bw’igihugu aho imitwe y’inyeshyamba ibarirwa mu macumi ikunze kugaba ibitero bigwamo abantu.

Nkuko PAM na FAO babivuga, ibintu binameze nabi mu ntara zo hagati mu gihugu zirimo nka Kasaï, aha naho harangwa umutekano mucye. Aya mashami ya ONU nkuko BBC ibitangaza, avuga ko icyorezo cya Covid-19 n’ihungabana ry’ubukungu byahuhuye kurushaho iki kibazo cy’ibura ry’ibirirwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga