• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
01/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
01/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
01/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

DR Congo: Nyuma yo kwikiza Minisitiri w’Intebe, utahiwe ni Umukuru wa Sena

Umwanditsi
February 3, 2021

Umusenateri muri sena ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yanditse ubusabe bwo gukuraho umukuru wa sena Alexis Thambwe Mwamba. Thambwe, ni umuntu usanzwe ari ku ruhande rw’uwahoze ari perezida, Joseph Kabila.

Senateri Valentin Gerengo yandikiye ibiro by’inteko abimenyesha ko Thambwe Mwamba akwiye kuvanwa ku mwanya we, kugira ngo akurikiranwe n’ubucamanza.

Umutwe wa sena wateranye ejo kuwa kabiri tariki 02 Gashyantare 2021 ntiwatangaje kumugaragaro impamvu uwo musenateri ashaka ko ubakuriye yeguzwa, gusa abasenateri bagera kuri 60 bamaze gusinya bashyigikira ibyo, nk’uko ibinyamakuru muri DR Congo bibivuga.

Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2020, ubwiganze mu nteko ishingamategeko bwarahindutse, abashyigikiye perezida Felix Tshikedi baba benshi kurusha abashyigikiye Joseph Kabila. Hatangiye igisa no kwigizayo abategetsi bakuru bo ku ruhande rwa Joseph Kabila, nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa abivuga.

Kuwa gatanu ushize, Minisitiri w’intebe Sylvestre Ilunga Ilukamba, usanzwe ari ku ruhande rwa Joseph Kabila, nawe yegujwe n’inteko ishingamategeko.

Amakuru avuga ko Alexis Tambwe Mwamba arebwa n’Umushinjacyaha mukuru wifuza ko bamuvanaho ubudahangarwa maze agakurikiranwaho ibyo akekwaho byo kunyereza miliyoni 7 z’amadolari.

Tambwe Mwamba nkuko BBC ikomeza ibitangaza, yahakanye ibi ashinjwa byo kunyereza imari ya leta, kandi yemeje ko yiteguye kwegura, mu ijambo rigufi yashyikirije nyuma y’inama ya sena ejo kuwa kabiri.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga