Eric Gisa Rwigema (Junior), Umuhungu wa Gen Major Fred Rwigema ari Kigali mu Rwanda

Amezi hafi 10 Perezida Kagame yifuje ko uyu muhungu Eric Gisa Rwigema wa Nyakwigendera, intwari y’Igihugu Gen Major Fred Gisa Rwigema ataha mu Rwanda, akareka kuba hanze yarwo. Yabisabye ku mugaragaro ubwo yatahaga ubukwe bwa Teta Gisa Rwigema bwabaye mu kwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2021. Hari amakuru yemeza ko uyu muhungu amaze iminsi ari i Kigali.

Amakuru y’uko Eric Gisa Rwigema (Junior), Umuhungu wa Gen Major Fred Gisa Rwigema ari mu Rwanda, nta rwego na rumwe rwa Leta y’u Rwanda rurayatangaza nkuko ikinyamakuru intego dukesha iyi nkuru kibivuga.

Gusa, kuba nta rwego rw’ubutegetsi bw’u Rwanda rurabitangza, ntabwo bisobanuye ko atari ukuri kuko iki kinyamakuru kivuga ko hari amakuru gikesha umwe mu babonanye n’uyu muhungu, ahamya ko ari I Kigali ndetse ahamaze iminsi.

Uwatanze aya makuru, yemeza ko uyu musore yageze i Kigali mu Rwanda nyuma gato y’urugendo rwa Gen Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni ubwo aheruka i Kigali.

Igihugu cya Uganda cyagiye gishyirwa mu majwi cyane n’ubutegetsi bw’u Rwanda ku kugira uruhare mu gutuma Eric Gisa Rwigema (Junior), adataha mu Rwanda.

Mu bukwe bw’umukobwa wa Gen Major Fred Gisa Rwigema, Teta Gisa Rwigema, akaba na mushiki wa Eric Gisa Rwigema, bwabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2021, Perezida Kagame yatumye umubyeyi w’aba bana bombi, gusaba uyu musore gutaha kuko atifuzaga ko aba hanze y’Igihugu se yaharaniye ko kigira amahoro.

Mu ijambo rya Perezida Kagame wari muri ubu bukwe, yagize ati“ Teta ndagutuma, ndibutume Jeannette (umugore wa Rwigema) ndetse ndi butume na nyogokuru. Hano ntabwo nabonye umuhungu wa Gisa, ngira ngo ntabwo yashoboye gutaha ubu bukwe, mu mumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano. Akwiye kuba ari mu gihugu se n’abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye. Mu mumpere ubutumwa, sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa yaba impunzi.”

Perezida Kagame ubwo yasabaga uyu muhungu gutaha, yavuze ko ava aho atuye akaza mu gihugu cy’abaturanyi agasubirayo atageze mu Rwanda, n’ubwo igihugu cy’abaturanyi atakivuze mu buryo bweruye, benshi bahurije ku gihugu cya Uganda cyane ko ari cyo bivugwa ko yageragamo ntagere I Rwanda.

Uwahaye amakuru ikinyamakuru intego, akaba yemeza ko yabonanye na Eric Gisa Rwigema I Kigali ariko utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati“ Arahari nibyo, ahamaze iminsi n’ubwo ntazi italiki nyakuri yagereyeho i Kigali, yabaga muri Amerika ntacyo yakoraga kizwi birashoboka cyane ko yaguma hano agakorera igihugu cye.

Aya makuru yo gutahuka mu Rwanda kwe, aje nyuma gato y’uko mushiki we Teta Gisa Rwigema, agizwe umuyobozi ushinzwe umuryango wa Afurika yunze ubumwe (African union desk) muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Hari ababona ko kuba Eric Gisa Rwigema (Junior) yataha mu Rwanda cyaba ari ikindi gitego ubutegetsi bw’u Rwanda butsinze ababurwanya kuko byigeze kuvugwa kenshi ko yegerewe n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bamusaba kuba yaba umwe muribo ndetse ngo akaba yaranabishishikarijwe na kimwe mu bihugu byari bifitanye ibibazo n’u Rwanda mu minsi ishize, ariko ibyo bibazo bikaba bisa n’ibyavugutiwe umuti kuko birimo guhinduka ibisubizo.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →