Ese Abagore bose bararangiza!?

Iki kibazo, cyabajijwe mu mpera y’umwaka wa 2016, cyateje ubushyamirane hagati y’umunyamakuru w’Umunyamerika Zoe Mendelson n’umusore bakundanaga icyo gihe. Kubera ko nta gisubizo bakiboneye kibanyuze bombi, hari uburyo bumwe gusa bwari busigaye bwo kwiyambaza: kubaza Google. Icyo gihe, Zoe yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati:” Icyo twabonye dushakishije [muri Google] yari amakuru menshi y’ubucucu atagize icyo amaze”. Yongeraho ati: “Rero nahise ahubwo mfata icyemezo cyo gushakishiriza mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi mu buvuzi”.

Muri uko gushakisha ariko, ibyo nabyo Zoe avuga ko ntacyo byafashije. Ati: “Nta kintu nashoboraga gutoramo [kumva], ntabwo nashoboraga kumenya igice cy’umubiri bari kuvugaho, aho giherereye cyangwa uko icyo gice gikora“.

Zoe yafashe imyanzuro ibiri: “Natekereje ko ari ikibazo gikomeye kuba amakuru yose nabonaga yari ubucucu cyangwa ari nyandagazi; ikindi ni uko nasanze nta kintu na kimwe nzi ku mubiri wanjye bwite“.

Imyaka ibiri nyuma yaho, Zoe – hamwe n’inshuti ye y’umugore María Conejo ukomoka muri Mexico ubara inkuru akoresheje ibishushanyo – yashinze urubuga Pussypedia. Urubuga rwa internet rw’ubuntu rutanga amakuru atandukanye yo kwizerwa ajyanye n’umubiri w’umugore.

Igitekerezo cy’ingenzi muri uwo mushinga gikubiye mu ijambo “pussy” ry’Icyongereza rikoreshwa mu mvugo y’urubyiruko, rigasobanura imyanya y’ibanga y’umugore. Ariko abashinze uru rubuga bakaba bo bashaka kurikoresha mu buryo bugari bavuga ibice byose by’imyanya y’ibanga y’umugore. Bavuga ko hari n’igihe wenda mu bihe bizaza bazavuga ku myanya y’ibanga y’umugabo.

Ugushaka kwa Zoe Mendelson ko kubona amakuru yo kwizerwa ajyanye n’umubiri we kwatumye ashinga urubuga rwa internet rwa Pussypedia.

Ariko se urubuga nk’urwo ruracyakenewe?, Cyane ko turi mu kinyejana cya 21, ahumvikanye ibirego by’abavuga ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu nkubiri yiswe #MeToo, aho kwigisha ibijyanye n’imyororokere bikorwa henshi mu mashuri ndetse na benshi mu batuye isi bakaba bashobora gukoresha internet kuri za telefone zigendanwa zabo.

María, asubiza icyo kibazo mu nteruro ebyiri: “Amakuru ni imbaraga“, kandi “kugira ipfunwe ni bibi cyane“. Zoe agira ati: “Ntekereza ko dukabiriza ikigero cyagezweho iyo tuvuga ku buringanire bw’abagore n’abagabo. Turacyaba mu isi irimo ubusumbane bwinshi ndetse n’ipfunwe kubera imibiri yacu ndetse n’imibonano mpuzabitsina“. Zoe yongeraho ko “nubwo umuryango mugari uri kugenda ugira ibitekerezo byagutse, turakibikamo ibi bibazo”. María yemeranya na we.

Ari muri Mexico, yabwiye BBC ati: “Twibwira ko twiyizi n’imibiri yacu, ni yo mpamvu tugira isoni zo kubaza ibibazo bimwe na bimwe: twibwira ko twagakwiye kuba tubizi ubu. Iyi myitwarire irakumira cyane“.

María Conejo ashaka gukoresha ibara-nkuru rye yifashishije ibishushanyo, mu guhindura imitekerereze y’abantu ku myanya y’ibanga y’abagore.

Zoe na María, bafashijwe n’ababoherereza inkuru benshi, bashinze urwo rubuga Pussypedia mu kwezi gushize kwa karindwi 2020. Uru rubuga – rutanga amakuru mu ndimi z’Icyongereza n’Icyespanyole – rumaze gusurwa n’abasomyi 130,000 kuva rwatangira(twibutse ko iyi nkuru yakozwe mu kwakira kwa 2019).

Baba bashaka ibisubizo birimo nk’uburyo bwiza basukura imyanya y’abo y’ibanga ndetse n’imiti imwe n’imwe yo kwica ‘microbes’ ishobora kugira ingaruka ku myororokere yabo.

Inkuru zo ku rubuga Pussypedia ziba zirimo na ‘link’ ziganisha ku mwimereri w’aho iyo nkuru yakomotse. Hari icyo bateganya ku rubuga rw’abagabo rwakwitwa ‘penispedia’?

Nubwo Zoe na mugenzi we María bakora uko bashoboye kose mu kubona amakuru y’impamo bayakuye ku bantu bo kwizerwa, hari ibibazo bimwe na bimwe bikibagora gusubiza. Kubera iki?

Kubera ko imyanya y’ibanga y’abagore – tube tubaye nk’abirengagiza ibijyanye n’imyororokere – yakozweho ubushakashatsi bucye cyane ugereranyije n’ubwakozwe ku miterere y’imyanya y’ibanga y’abagabo n’uko ikora, nkuko Zoe na María babivuga.

Zoe agira ati: “Ndacyashakisha igisubizo ku kibazo cyanjye cyo ku ikubitiro. Haracyari amakuru abura ndetse no kubura k’ubwumvikane hagati y’abahanga muri siyansi [iyo bigeze ku mikorere y’ibice by’umubiri w’umugore]”.

Akomeza ati” Nta nubwo tuzi ubwoko bw’uruhu rukoze ‘clitoris’ [igice gituma umugore agira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina], ntanze nk’urugero.” Bavuga ko bituma batabona impamvu yo gushinga urubuga rwavuga ku myanya y’ibanga y’abagabo rwakwitwa “penispedia”.

Abashinze uru rubuga bavuga ko benshi mu bagore bafite amakuru macye cyane ajyanye n’imibiri yabo, uko ikora ndetse n’uko bakwiyitaho.

Zoe agira ati: “Nushakisha ijambo ‘penis’ mu kinyamakuru icyo ari cyo cyose cy’ubushakashatsi mu buvuzi cyangwa igitabo kivuga ku buzima, uzabona amakuru menshi kuri iyo ngingo. Ariko si ko bimeze iyo ushakishije ijambo ‘vagina’“.

Nubwo María avuga ko kubaho kw’amakuru menshi bitavuze buri gihe ko abantu babifiteho ubumenyi bwinshi.

Ati: “Ntekereza ko abagabo biyiziho bicye kuturusha. Nubwo hari amakuru menshi ku gitsina cy’umugabo, hari imyitwarire y’abagabo yo kwiyumvamo ubugabo ituma badashakisha andi makuru ku mibiri yabo, iyacu [abagore] yo bakayishakishaho amakuru gacye cyane birenze ahubwo”.

Ariko abagore bagira amatsiko. Cyane, ku buryo ubwo María na Zoe batangizaga uburyo bwo kuri internet bwo gushakisha inkunga yo gutangiza urubuga rwabo Pussypedia, bageze ku mubare w’amafaranga bifuzaga mu minsi itageze kuri itatu.

Biza kurangira bakusanyije inkunga y’amadolari y’Amerika 22,000 – akubye gatatu ayo bashakaga mu ntangiriro. Ayo mafaranga yatumye María na Zoe bashobora gutangiza urwo rubuga, “ariko nyuma y’imyaka ibiri ishize y’amakuru y’ubuntu”, ubu bacyeneye kubyaza inyungu urubuga Pussypedia ngo babashe kuriha ababandikira inkuru ndetse urubuga ruhore rufite amakuru mashya.

María avuga ko kimwe mu bikorwa by’ingenzi urubuga Pussypedia rumaze kugeraho ari ukugaragaza imyanya y’ibanga y’abagore hifashishijwe ibishushanyo, bigatuma “bitabangamira” abasomyi.

Uru rubuga ruha abasomyi amahirwe yo gutera inkunga inkuru ndetse runagurisha ibicuruzwa biriho ibishushanyo byakozwe na María. María agira ati: “Maze imyaka itanu ngerageza gushushanya umubiri w’umugore, mu buryo buwugaragaza by’ukuri uko umeze. Ndashaka kugaragaza umubiri w’umugore ngaragaza imyanya ye y’ibanga, ndashaka guhindura ukuntu umubiri wambaye ubusa ufatwa“. Yongeraho ati: “[Urubuga] Pussypedia rwamfashije kwegeranya ibyo nize”.

Zoe anashaka kwagura uyu mushinga wabo bagashobora kongera inkuru zindi ku rubuga rwabo zijyanye n’ubuzima bw’abagira amahitamo anyuranye ku mibonano mpuzabitsina (trasgender) – ingingo kugeza ubu uru rubuga rutari bwavugeho.

Hagati aho, Zoe aracyafite icyizere ko vuba aha azashobora gutangaza inkuru kuri uru rubuga atanga ibisobanuro kuri cya kibazo cye cyatumye uru rubuga ruvuka – Ese abagore bose bararangiza?

intyoza

Umwanditsi

Learn More →