Faustin Twagiramungu (Rukokoma) yise perezida Kagame umunyagitugu bamuha inkwenene

Faustin Twagiramungu uzwi ku kazina ka Rukokoma akaba Umunyapolitiki wahunze urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, nyuma yo gutuka no kwibasira Perezida Kagame n’ibihugu nka Amerika n’ubwongereza yahawe urwamenyo anasabwa kuva muri Politiki.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga (Facebook), Twagiramungu Faustin wanigeze kuba Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, yatangaje ko bimutera kwibaza uburyo ibihugu bibiri aribyo Amerika n’Ubwongereza bishyigikira Perezida Kagame yita Umunyagitugu muri Afurika ndetse no ku Isi.

Twagiramungu, avuga ko ibi bihugu uko ari bibiri, Leta zunze ubumwe za Amerika n’ubwongereza bishobora kuba bibeshya ngo  birashaka ko Demokarasi yamamara mu Rwanda.

Faustin Twagiramungu agira ati:” Iki si ikinyoma gusa, ahubwo bisa na politike nshya ya mpatsibihugu yahawe intera yo gushyigikira abanyagitugu kugira ngo barengere inyugu z’ibyo bihugu byombi”.

Nyuma y’aya magambo n’andi yuje ukubahuka n’ibitutsi benshi mu bamukurikira kurubuga rwa Facebook bagize icyo bamusubiza ndetse bamwe bamusaba ko yagira akava muri Politiki aho kwanduranya.

Uwitwa Sabato Wesley Baraka yagize ati:” Ariko se politique tugezemo imeze ite? Bwana wanava muri politique maze ugasaza utanduranyije njye politique itaraguhiriye kuko iyaza kuguhira ntuba uri impunzi, ikibazo nuko uzagwa mu mahanga ariko da ntacyo bitwaye. Ariko bwana twagiramungu mu mwaka utaha hari amatora y’umukuru w’igihugu ese uzayitabira nko muri 2003?

Uwitwa Gisa Chrs yagize ati:” faustin kankusubize muburyo bwa politic : nibyo urashaje kandi umuntu asaza ubwonko busubira bwana mbere banzumenyengo ubuyobozi bwigitugu nubuhe ubuyobozi bwigitugu nubuyobozi bubuza amahoro abaturage gukora icyobashaka none kumuturage aturahashaka ujyahashaka atembera cg agakora akazi ashaka igitugu kirihe aho ahosugirango kuba tumukunda ukabyita igitugu kankubwire kwisanzura sukuvugavuga amoko nkuko aho ubikora sugufasha FDLR abicanyi baduhekuye nkuko ubikora ubuyobozi bwiza nubukorera abaturage ibyodushaka ubu icyodukeneye turagihabwa vuguti ushaje aho utangiye kwicuza kuko wayobye”.

Uwitwa Inyange Agizin Love yagize ati:”Ariko twagiramungu nizere ko azagaruka kwiyamamaza. Ariko noneho na ya atatu yabonye ntayo yabona, cyakora azabona 0.0000010 naho padiri nahimana nawe uri guhirahira kuza kwiyamamaza we ni 0.000000000001

Uwitwa Shafiy Niyongira we yagize ati:”Uri mu mandazi bajye bakureka kuko ushobora kuba ufite ikibazo gikomeye cyane jye nakugira inama yo kwegera umuganga w’indwara zo mu mutwe”.

Twagiramungu Faustin uzwi ku izina rya Rukokoma, yabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda muri Guverinoma yagiyeho Taliki ya 19 Nyakanga 1994 nyuma y’ihagarikwa rya Genoside yakorewe Abatutsi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →