• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
15/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
15/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
15/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva

FDLR na Leta ya DR Congo ntabwo bavuga rumwe ku wishe Ambasaderi w’Ubutaliyani

Umwanditsi
February 23, 2021

Umuvugizi w’umutwe wa FDLR ahakana avuga ko uyu mutwe utagize uruhare mu iyicwa rya ambasaderi w’Ubutaliyani mu burasirazuba bwa DR Congo. Ni mu gihe Leta y’iki gihugu ishinja uyu mutwe kuba inyuma y’iyicwa rye.

Abategetsi muri DR Congo kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare 2021 bavuze ko FDLR ari yo yagize uruhare mu iyicwa rya ambasaderi Luca Attanasio w’imyaka 43.

Umupolisi w’Umutaliyani urinda ambasaderi n’umushoferi w’Umunyecongo na bo barishwe muri iki gitero.

Uvuga ko yitwa Cure Ngoma, umuvugizi wa FDLR, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko “FDLR atari yo yakoze icyo gikorwa kigayitse”.

Ambasaderi Attanasio yapfiriye mu bitaro i Goma nyuma yo kuraswa mu gitero cy’abitwaje intwaro kuri uyu wa Mbere, ku modoka za UN ku muhanda wa Goma – Rutshuru hafi y’ahitwa Kibumba, nk’uko abategetsi baho babitangaje.

Itangazo ryasohowe n’umutwe wa FDLR rivuga ko icyo gitero cyakorewe “muri zone yitwa trois antennes hafi ya Goma, hafi kandi y’umupaka w’u Rwanda”.

Ngoma, avuga ko muri ako gace hakorera imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, ati: “Ntabwo dusobanukiwe impamvu bavuze ko ari twebwe.”

FDLR ivuga ko abakoze icyo gitero bashakirwa hagati y’ingabo za DR Congo n’iz’u Rwanda kuko “cyabereye hagati ya ‘positions’ z’izo ngabo zombi.”

Ngoma yabwiye BBC ko nyuma y’iperereza “uwafatirwa muri kiriya gikorwa cy’urukozasoni wese agomba guhanwa by’intangarugero”.

FDLR ni umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Congo kuva mu myaka irenga 20 ishize. Uyu mutwe uvuga ko uharanira impinduka mu Rwanda, ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwa Amerika buwita umutwe w’iterabwoba.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5890 Posts

Politiki

4141 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga