FERWAFA: Mu rukiko, Perezida Nzamwita de Gaulle yabaye umwere

Mu rubanza Nzamwita Vincent de Gaulle yaburanaga, yagizwe umwere mu gihe Mulindahabi Olivier yakatiwe gukomeza afunze.

Kuri uyu wa gatanu Taliki ya 24 Kamena 2016, ahagana ku isaha y’ i saa munani n’iminota 11 z’amanywa, urukiko rwibanze rwa Nyarugunga rwaburanishaga Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent de Gaulle rwamuhanaguyeho ibirego yakurikiranwagaho.

Nzamwita Vincent de Gaulle, yari akurikiranyweho icyaha cy’itonesha n’icyenewabo biri mucyo urukiko rwahaye inyito rwise gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu, hatangwa isoko ryo kubaka Hoteli y’inyenyeri enye yagombaga kubakwa ku nkunga ya FIFA igatwara asaga Miliyari 4.

Mu gusoma imyanzuro yarwo, urukiko rwanzuye ko Nzamwita Vincent de gaulle perezida wa FERWAFA, ibyo ashinjwa bitagize icyaha bityo rusanga ko nta shingiro bifite rufata umwanzuro wo kumugira umwere.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Olivier Mulindahabi we wanaburanaga afunze, yakatiwe gufungwa amezi 6 bivuga ko ku gifungo cye asigaje amezi 2

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →