• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
16/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva

Gakenke: Abatwara ibinyabiziga 150 bahagarariye abandi bakanguriwe gukumira impanuka zo mu muhanda

Umwanditsi
May 3, 2019

Abamotari n’abanyonzi batwara abagenzi muri centre y’ubucuruzi ya Rushashi na Ruli mu karere ka Gakenke bibukijwe ko bafite inshingano zo gukumira impanuka zo mu muhanda bubahiriza amategeko n’amabwiriza awugenga.

Ibi babisabwe mu nama yabereye mu mirenge ya Rushaki na Ruli ihuza Polisi ,abamotari n’abanyonzi bagera ku 150 batwara abagenzi muri iyo mirenge.

Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Ntiyamira uyobora Polisi mu karere ka Gakenke yagaragarije aba bamotari imibare igaragaza uko impanuka zatewe na moto ihagaze mu gihe cy’amezi atandatu ashize abasaba kugira uruhare mu kuzikumira.

Yagize ati“Mu mezi atandatu ashize impanuka 28 nizo zatewe na moto, zatwaye ubuzima bw’abantu 7. Mukwiye kumva ko atari mwe gusa mukoresha umuhanda bityo mu kirinda umuvuduko ukabije ndetse n’uburangare kuko usanga ahanini aribyo biteza impanuka.’’

Yibukije aba bamotari ko umuhanda bakoreramo akazi kabo ka buri munsi ugira amategeko awugenga .

Yagize ati “Muzirikane ko umuhanda ari inzira nyabagendwa ikoreshwa n’ibindi binyabiziga ndetse n’abanyamaguru. Mugomba guhora mwirinda ko mwaba banyirabayazana b’impanuka, muzabigeraho ari uko mwubahirije amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.”

CIP Ntiyamira yanasabye aba bamotari kugira uruhare mu gukumira impanuka birinda ibiziteza birimo umuvuduko ukabije, uburangare, gutwara basinze cyangwa bavugira kuri terefoni.

CIP Ntiyamira yibukije aba bamotari ko bafite inshingano zo gukumira ibyaha cyimwe n’abandi baturage bose.

Yagize ati “Abagenzi mutwara barimo ingeri zitandukanye hari abo usanga batwaye ibiyobyabwenge, abandi batwaye ibishobora guhungabanya umutekano mu kwiye kujya mwita kumitwaro y’abo mutwaye igihe mugize amakenga mu kihutira gutanga amakuru kunzego z’umutekano.’’

Musengwe Ladislas umuyobozi w’abamotari mu karere ka Gakenke yashimiye ibiganiro byiza bahawe na Polisi, avuga ko byabibukije inshingano zabo n’amwe mu makosa akorwa n’ abamotari ugasanga ahesha isura mbi uyu mwuga.

Yagize ati “Dukora aka kazi kuko dufite umutekano usesuye, natwe rero dukwiye kuba abafatanyabikorwa ba Polisi, dukosora amakosa amwe n’amwe twajyaga dukora agateza impanuka ndetse tunatanga amakuru ku byaha bihungabanya umutekano.”

Nyuma y’ibi biganiro aba bamotari bahagarariye abandi biyemeje kugarurira isura nziza umwuga wabo bigisha abamotari bose kurangwa n’ubunyamwuga, bagira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda ndetse banatanga amakuru kugishobora guhungabanya umutekano.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5890 Posts

Politiki

4141 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga