Gasabo: Umugabo yafatanwe udupfunyika turenga 950 tw’urumogi

Mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo nyuma yaho mu cyumweru gishize Polisi ihafatiye umugore wari ubitse udupfunyika tw’urumogi 4100 mu nzu ye, kuri uyu wa 19 Gashyantare 2019 Polisi yongeye kuhafatira umugabo ufite udupfunyika 953 tw’urumogi agiye kugurisha muri bagenzi be.

Uyu mugabo wafatiwe mu kagari ka Nyamabuye mu mudugudu wa Hanika yitwa Habiyambere Ildephonse w’imyaka 39 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko Habiyambere yafashwe bitewe n’amakuru yatanzwe n’abagize komite zo kwicungira umutekano(CPCs).

Yagize ati:” Mu rugo rw’umugabo witwa Abdoul wari wimukiye muri uwo mudugudu vuba, aba bagize komite zo kwicungira umutekano babonaga hakunda kuza abantu buri gihe kandi bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge bagira amakenga niko guhita bihutira guha amakuru Polisi.”

CIP Umutesi avuga ko Polisi ikimara guhabwa ayo makuru yahise ijya muri urwo rugo rwa Abdoul maze ihurirana na Habiyambere Ildephonse afite utwo dupfunyika 953 avuye kugurayo cyakora uyu nyiri urugo ahita acika.

Uyu mugabo akimara gufatwa yahise ashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Gatsata yemera ko yaragiye kurucuruza muri bagenzi be bakorana umurimo w’ubukanishi, kuri ubu ari gukurikiranwa n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) ku byaha akekwaho ndetse n’iperereza rirakomeje ngo Abdoul afatwe.

CIP Umutesi yaburiye abantu bakishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ko babireka kuko nta kiza bazigera babikuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa.

Yagize ati:” Ntabwo Polisi n’izindi nzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage bazigera bahuga na gato gufata inkozi z’ibibi nk’izo. Turabagira inama rero yo kubireka kuko ubifatanwe ahura n’ingaruka ku giti cye ndetse n’umuryango we.”

Yashimiye abaturage batanze amakuru abasaba gukomeza kugira imikoranire myiza na Polisi mu kuyifasha gukumira ibyaha.

Yasoje abibutsa ko bagomba kurwanya ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha birimo, amakimbirane mu miryango, urugomo, ubujura, guhohotera ndetse n’ibindi byose biteza umutekano muke mu baturage.

Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu naho mu gitondo cy’uy’umunsi tariki 20 Gashyantare 2019 hafatiwe abagabo babiri, Habakubaho Benjamin w’imyaka 27 na Uwiduhaye  w’imyaka 23 bafite udupfunyika 368 tw’urumogi

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya  263  riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →