Gasabo: Umugore yafatanwe udupfunyika turenga 4000 tw’urumogi mu nzu

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2019 mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryafashe umugore wari ubitse udupfunyika 4 100 tw’urumogi mu nzu ye. Akaba yafatishijwe n’uwari uvuye kumugurira utundi dupfunyika 100. 

Abafashwe ni Simba w’imyaka 41 y’amavuko wafatanwe udupfunyika 100 tw’urumogi ,wahise unerekana aho yatuguze, hafatwa Ingabire Claudine w’imyaka 28 wari ubitse udupfunyika 4100 mu nzu ye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko aba bombi bafashwe k’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage

Yagize ati” Abaturage batanze amakuru kuri Polisi ko Simba avuye kugura urumogi kandi ko nawe ahita arukwirakwiza mu bandi.”

Yakomeje avuga ko Polisi ikimara guhabwa ayo makuru yahise ijya gufata Simba imusangana udupfunyika ijana imubaza aho adukuye abajyana kwa Ingabire Claudine ari nawe waranguzaga abandi bishoye mu bikorwa bibi byo gucuruza urumogi.

Ingabire Claudine utuye mu kagari ka Karuruma, basatse mu nzu ye bamusangana udupfunyika 4100 tw’urumogi ariko ntiyababwira aho arukura.

CIP Umutesi yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bibi byo gucuruza ibiyobyabwenge kuko bidindiza iterambere ry’ubikoresha, umuryango we ndetse n’iry’igihugu rikahazaharira.

Yagize ati” Mu rabizi mwese ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka zitari nziza, kuko ubifatanwe afungwa akanacibwa amande, ayo mafaranga yashoye mu icuruzwa ryabyo yagashaste undi mushinga mwiza yayashoramo ubyara inyungu wemewe n’amategeko. Mwibuke kandi ko bigira n’ingaruka mbi ku buzima bw’ababikoresha”.

Yongeyeho ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha birimo, amakimbirane mu miryango, urugomo, ubujura, guhohotera ndeste n’ibindi byose biteza umutekano muke mu baturage.

Yasoje yibusta abacuruza ibiyobyabwenge ko inzego z’umutekano zifatanyije na leta batazigera na rimwe bihanganira na gato ko igihugu kiba indiri y’ibiyobyabwenge. Yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n’abandi gukomeza kuba imboni n’amatwi by’inzego z’umutekano.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB) kuri Station ya Polisi ya Gatsata kugira ngo bakurikiranwe ibyaha bakekwaho.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 263 riteganya ko  umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →