• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
17/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
17/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira

Gasabo: Uwari umukozi w’Akarere akurikiranyweho kwica umushumba we, akamutaburura aho yamuhambye, akamujugunya muri Nyabarongo

Umwanditsi
April 3, 2021

Ku wa Gatatu taliki ya 31 Werurwe 2021 hamenyekanye amakuru y’uko mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Gisozi, akagali ka Ruhango, umudugudu wa Kanyinya, ho mu Mujyi wa Kigali, hari umusore witwa MANIRAGABA Jean Claude bivugwa ko akomoka mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Gicumbi, aho bita mu Miyove, bikekwa ko yapfuye nyuma yo guhondagurwa n’uwitwa GANZA Rodrigue wari umukozi w’akarere ka Gasabo.

Uyu Rodrigue ni mwenenyina wa GAFUNGUZO Fabrice wigeze kuba umuyobozi wa serivise zimwe zo ku rwego rw’Akarere ka Gasabo ufunzwe na RIB, nawe akurikiranyweho ubufatanyacyaha, akaba na nyiri famu yaguyemo nyakwigendera.

Amakuru atangazwa na Hanga dukesha iyi nkuru, avuga ko hari bamwe mu bashumba begeranye naho MANIRAGABA Jean Claude yakubitiwe batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko badashidikanya ko MANIRAGABA yishwe nyuma yo guhondagurwa.

Dr MURANGIRA B.Thierry, Umuvugizi w’umusigire w’ubugenzacyaha mu Rwanda-RIB, ku murongo wa terefoni yabwiye HANGA ko RIB ifite uwitwa GAFUNGUZO Fabrice na GANZA Rodrigue aho bakurikiranyweho kwica MANIRAGABA, avuga kandi ko bemereye imbere y’ubugenzacyaha ko bishe MANIRAGABA bakamutaba mu gihuru kiri aho hafi mu ifamu yabo.

Yakomeje avuga ko igihe bumvise ko byamenyekanye bamutaburuye bamujugunya mu mugezi wa Nyabugogo. Asoza avuga ko hari abashumba batorotse atavuga amazina kugirango bitica iperereza. Aba bakekwaho ubufatanyacyaha mukwica nyakwigendera.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5891 Posts

Politiki

4142 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga