Gasabo: Uwari umukozi w’Akarere akurikiranyweho kwica umushumba we, akamutaburura aho yamuhambye, akamujugunya muri Nyabarongo

Ku wa Gatatu taliki ya 31 Werurwe 2021 hamenyekanye amakuru y’uko mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Gisozi, akagali ka Ruhango, umudugudu wa Kanyinya, ho mu Mujyi wa Kigali, hari umusore witwa MANIRAGABA Jean Claude bivugwa ko akomoka mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Gicumbi, aho bita mu Miyove, bikekwa ko yapfuye nyuma yo guhondagurwa n’uwitwa GANZA Rodrigue wari umukozi w’akarere ka Gasabo.

Uyu Rodrigue ni mwenenyina wa GAFUNGUZO Fabrice wigeze kuba umuyobozi wa serivise zimwe zo ku rwego rw’Akarere ka Gasabo ufunzwe na RIB, nawe akurikiranyweho ubufatanyacyaha, akaba na nyiri famu yaguyemo nyakwigendera.

Amakuru atangazwa na Hanga dukesha iyi nkuru, avuga ko hari bamwe mu bashumba begeranye naho MANIRAGABA Jean Claude yakubitiwe batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko badashidikanya ko MANIRAGABA yishwe nyuma yo guhondagurwa.

Dr MURANGIRA B.Thierry, Umuvugizi w’umusigire w’ubugenzacyaha mu Rwanda-RIB, ku murongo wa terefoni yabwiye HANGA ko RIB ifite uwitwa GAFUNGUZO Fabrice na GANZA Rodrigue aho bakurikiranyweho kwica MANIRAGABA, avuga kandi ko bemereye imbere y’ubugenzacyaha ko bishe MANIRAGABA bakamutaba mu gihuru kiri aho hafi mu ifamu yabo.

Yakomeje avuga ko igihe bumvise ko byamenyekanye bamutaburuye bamujugunya mu mugezi wa Nyabugogo. Asoza avuga ko hari abashumba batorotse atavuga amazina kugirango bitica iperereza. Aba bakekwaho ubufatanyacyaha mukwica nyakwigendera.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →