• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Gatsibo: Abayobozi b’imisigiti y’abayisilamu barasabwa ubufatanye mu gukumira ibyaha

Umwanditsi
August 9, 2016

Abayobozi 195 b’imisigiti y’abayisilamu, basabwe n’ubuyobozi bw’akarere n’ubwa Polisi kugira ubufatanye mu iterambere ry’akarere, gukumira ibyaha no kwamagana uwashaka guhoresha izina rya Isilamu mu bikorwa bibi.

Ubu butumwa bwahawe abayobozi b’imisigiti y’abayisilamu bose hamwe uko ari 195 bo mu karere ka Gatsibo tariki ya 7 Kanama 2016 mu murenge wa Kiramuruzi, mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Bwana Gasana Richard, yashimiye ubufatanye buri hagati y’akarere ndetse n’abayisilamu mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere, kubungabunga umutekano ndetse n’isuku.

Yakomeje asaba abakuriye imisigiti y’abayisilamu gukomeza kwitabira gahunda za leta zinyuranye, kumenya no kugira uruhare muri gahunda y’imihigo y’aka karere, bakayikangurira buri mu iyisilamu wese, bityo bigatuma abaturage bose b’aka karere barushaho kwiteza imbere muri byose.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo Superintendent of Police (SP) Eric Kabera, we yabasabye kuba ijisho ry’umuturanyi, bakagira uruhare mu gukumira ibyaha, bageza amakuru vuba  kuri Polisi n’izindi nzego y’icyahungabanya umutekano  kugira ngo habeho gukumira.

Yakomeje aganira nabo ku bantu bakoresha izina rya Isilamu mu bikorwa bihungabanya umutekano hamwe na hamwe mu bihugu byo ku isi, bityo abasaba ko bagira uruhare mu kubyamagana no gukumira ko hari abagerageza kubikora hano mu gihugu cyacu cyane cyane bamenyesha Polisi n’izindi nzego.

Umuyobozi w’abayisilamu mu Ntara y’i Burasirazuba Sheikh Djumaine Kamanzi, yavuze ko imibanire y’abagize idini ya Isilamu n’ubuyobozi bw’ibanze muri aka karere ndetse n’abandi baturage muri rusange  yifashe neza.

Yagize ati:” Twatanze amafaranga miliyoni 6 y’u Rwanda nk’inkunga yo  gufasha abatishoboye y’ubwisungane mu kwivuza”. Yakomeje avuga ko buri muyobozi w’umusigiti yasabwe kugira uruhare mu bikorwa byose by’imihigo y’akarere bigamije iterambere ry’abaturage.

Inama yasojwe abakuriye imisigiti y’abayisilamu mu karere biyemeje kuzagirana inama n’urubyiruko rwabayisilamu mu ntangiriro z’ukwezi kw’Ukwakira uyu mwaka, bakabakangurira uruhare rwabo mu gukumira ibyaha bitandukanye birimo abashobora gukoresha izina ry’idini yabo mu bikorwa bibi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. BONIFACE says:
    August 10, 2016 at 8:15 am

    Turashima uruhare idini ya islam igira mu iterambere ry’igihugu cyacu gusa bakomeze bigishe abayoboke babo kurwanya ibyaha cyane cyane kujya mu mitwe y’iterabwoba, kandi bafatanye na polisi yacu kubirwanya batanga amakuru ku gihe n’ubukangurambaga mu guhashya ibyaha.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga