Gatsibo-Kabarore: Umusore yapfiriye mu gutera akabariro

Kuri iki cyumweru tariki 20 Kamena 2021, mu Murenge wa Kabarore, Akagari ka Karenge, Umudugudu wa Nyarubuye, havuzwe umusore w’imyaka 20 y’amavuko wapfuye nyuma yo gutera akabariro n’umukobwa bakundana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yabwiye Kigali today dukesha iyi nkuru ko uyu musore wapfuye yari yakiriye umukunzi we aho akodesha bakajya mu gikorwa cyo kwishimisha( gutera akabariro) hanyuma birangira uyu musore apfuye.

Meya Gasana yagize ati“ Simbizi neza ariko numvise ko umuhungu yapfuye. RIB iracyakurikirana umukobwa kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uwo musore w’imyaka 20”.

Uyu muyobozi w’Akarere ka Gatsibo, akomeza avuga ko intandaro y’urupfu rw’uyu musore itaramenyekana, ko urwego rw’ubugenzacyaha-RIB ariyo mpamvu rufite uyu mukobwa ukekwaho bwa mbere urupfu rw’uyu musore. Ati“ Umukobwa bari kumwe mu buriri, ibindi bikazaboneka mu iperereza ryatangiye”.

Ese koko uyu byaba bibaye aka yamvugo ngo” Ibintu byishe umuntu“? Ni ah’iperereza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →