• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/06/26
Kamonyi-Ruyenzi Sporting Club: OLYMPIC FC yisubije Igikombe cyo Kwibuka Abasiporutifu
22/06/26
Kamonyi-EXPO: Abaturage barakangurirwa kugera ahabera Imurikabikorwa n’Imurikagurisha/EXPO
22/06/26
Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha
22/06/26
Kamonyi-Gacurabwenge: Umurambo w’umusaza w’imyaka 67 wasanzwe mu cyumba araramo

Gatsibo: Yafashwe akekwaho kwiyita umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka akambura abaturage

Umwanditsi
April 17, 2019

Habumugisha Sifa yafatiwe mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore mu kagari ka Kabarore yiyita umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka aho yakaga abaturage amafaranga abizeza  kubaha ibibanza n’ibyangombwa by’ubutaka.

Kuri uyu wa 15 Mata 2019, Nibwo Polisi ikorera mu karere ka gatsibo ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego zibanze yafashe Habumugisha Sifa nyuma yogutekera umutwe uwitwa Nyiranzakira Albertine w’imyaka 43 akamwambura amafaranga ibihumbi 300 amwizeza kumuha ubutaka n’icyangombwa cyabwo.

Chief Inspector of Police (CIP) Hamudun Twizeyimana yavuze ko nyuma yo gutekera umutwe Nyiranzakira Albertine, uyu mugore yafashwe aje gufata andi mafaranga bavuganye yari asigaye.

Yagize ati “Sifa nyuma yo kubeshya Nyiranzakira ko afite ubushobozi bwo kumuha ikibanza n’ibyangombwa by’ubutaka yishyuwe ibihumbi 300 hasigara 50, yafashwe aje gufata ayo yari asigaye”.

Yakomeje avuga ko uyu mugore yanafatanwe icyangombwa cy’ubutaka cy’igihimbano yagombaga gushyikiriza Nyiranzakira mu gihe yari kuba amaze kumuha amafaranga yose bumvikanye.

CIP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda ababashuka biyitirira abakozi b’inzego zitandukanye abagira inama yo kujya bihutira kugisha inama ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Yagize ati “Igihe cyose ubonye umuntu wiyitirira urwego runaka akakwaka amafaranga akwizeza kuguha akazi cyangwa izindi serivisi bikwiye kugutera amakenga ukumva ko ashobora kuba ari umutekamutwe,  ukihutira gutanga amakuru kunzego z’umutekano abakora ibi byaha bagafatwa”.

CIP Twizeyimana yaburiye abishora mu byaha by’ubutekamutwe no kwiyitirira inzego z’imirimo itandukanye kubireka kuko amategeko abateganyiriza ibihano biremereye.

Ingingo ya 281 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa byashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5986 Posts

Politiki

4233 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1058 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

159 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga