General Fred Ibingira na Lt General( rtd) Charles Muhire  bamaze igihe bafunze

Igisirikare cy’u Rwanda kuri uyu wa 28 Mata 2021 cyatangaje ko aba basirikare bakuru bo kurwego rw’Abajenerali batawe muri yombi, aho bakurikiranweho ibijyanye n’imyitwarire mibi irimo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

General Fred Ibingira, ni umugaba w’ingabo z’Inkeragutanara, mu gihe Lt General (rtd) Charles Muhire we yabaye umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, yabwiye TNT ko General Fred Ibingira yatawe muri yombi kuwa 07 Mata 2021 nyuma y’iperereza ryari ryakozwe rikagaragaza ko hari ubukwe bwo Gusaba no Gukwa yatashye I Huye mu Murenge wa Ngoma, mu gihe bibujijwe muri Covid-19. Bivuze ko hashize iminsi 21 afunze. Yafashwe nyuma y’iminsi itatu avuye muri ubu bukwe.

Kuri Lt Gen ( Rtd) Muhire, yafashwe kuwa 24 Mata 2021 ubwo yari mu kabari ahazwi nka Pegase Resort gaherereye ku I Rebero mu karere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali ari kumwe n’abandi bantu basaga 30 basangiraga inzoga. Aba bajenerali uko ari babiri nubwo bafashwe mu bihe bitandukanye, ariko bose ni Polisi yabataye muri yombi ibashyikiriza igisirikare cy’u Rwanda, aho cyahise kibafunga. Abasivile bafatanwe na ba Jeneral bo bararekuwe.

Uretse aba basirikare bo kurwego rw’aba General bafunzwe, hari abapolisi babiri bakuru bari mu Ntara y’Amajyepfo nabo batawe muri yombi bazizwa ko bemeye ko buriya bukwe bw’I Huye buba kandi bari bazi ko bitemewe mu bihe bya Covid-19. Abo ni SSP Karagire Gaton (DPC/Ukuriye Polisi mu Karere ka Huye) ndetse na CSP Muheto Francis (RPC/Ukuriye Polisi mu Ntara y’Amajyepfo).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →