GENZURA AMAGAMBO YAWE – Rev./ Ev. Nibintije Eustache

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho igira iti” Genzura amagambo yawe”. 

IMIGANI 18:21

“Ururimi ni rwo rwica kandi nirwo rukiza, abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana.”

Nshuti yanjye,

Mu buryo bwo mu mwuka hari ihame rimwe nshaka ku kwibutsa mwa kino gitondo rishobora guhindura ubuzima bwawe ndetse rigahindura n’ icyerekezo cyawe rikaba rivuga riti ” HARI IMBARAGA ZIDASANZWE MU MAGAMBO YAWE.” Igihe Imana yahumekeye umwuka wayo muri Adamu, Mu busobanuro bwa Bibliya buvuga  ko “umuntu yahise aba icyaremye gifite ubuzima bwo kubaho” itangiriro 2:7).

Mu gitabo cya Bibliya cy’ ubwenge cyo gisobanura nabwo ko “umuntu yahise ahinduka icyaremwe kibaho gifite ubushobozi bwo kuvuga “. Kubera ibyo byatumye twebwe abantu tugira agaciro kurusha ibindi biremwa byose kandi bihita bidushyira mu rwego rukomeye rwo hejuru, duhabwa ishusho nkiy’ Imana.

Muri uko gusa n’ Imana cyangwa kujya kumera kimwe n’ Imana bigaragarira mu buryo bwo mu “imbaraga zuko tubasha kuvuga.” Bityo akaba ariyo mpamvu hari amagambo y’ Imana ivuga binyuze muri twe.

Nigeze kubabwira ko kenshi igihe umukuru w’ Igihugu wacu iyo ari mu nama atanga inama  n’impanuro ku bandi bayobozi cyangwa abari mu muri izo nama. Kuri njye navuze ko aba ari nkaho ari kuvuga ubutumwa bw’Imana kuko byinshi muri izo mpuguro haba harimo imigambi y’ Imana ku bantu bayo.

• Gushyira mu bikorwa ku bijyanye n’amasezerano y’ Imana ku buzima bwacu

• Imbaraga n’ ubushobozi by’ umuntu bimuhesha kudahanga amaso ku banyamahanga gusa.

. Kubijyanye no kuba mu ntego y’ Imana yatumye ikurema n’ ibindi.

Niba amagambo meza atanga umugisha atanga ibisubizo byiza ni ukuvuga ko amagambo mabi atanga ibisubizo bitari byiza.

Mu rurimi babanje kwandikamo Bibliya mu gitabo cy’ ubwenge amagambo mabi cyangwa  mu imvugo yagipagani ( evil speech) ivuga ko ari “ loshon hora”

Amagambo mabi nakwita amagambo yagipagani cyangwa yo mu nzira ya Satani ntabwo ahagarika amasezerano y’ Imana ku buzima bwacu gusa, ahubwo anafungura umuryango w’ umwanzi uzana ibirwanya ibyo wowe uba wifuza ku buzima bwawe, uzana ibituma utabona ibisubizo by’ Ibibazo byawe.

Ushobora kuba ugeze ku isaha yo gusubizwa hasigaye nk’ iminota nk’ itanu kugira ngo ibisubizo bikugereho, maze akanwa kawe kagasohora amagambo mabi, adashobora kuguhesha umugisha. Bityo Satani nawe akavuga ati“ urakoze kumfungurira umuryango nicyo nashakaga, kuki wari wancanganyije, ubundi ayo amagambo y’ umugisha, amagambo yuzuye ukwizera waruyakuyehe? Ko nakubwiye ko mu bantu Imana yatabara wowe utabamo ku mpamvu z’uko utazwi nayo.

Muri family yacu twari dufite umukuru w’ umuryango wakundaga kutugira inama, umunsi umwe aratubwira ati” IYO UKORA IBINTU BIBI MU RUGO RWAWE BIHITA BIFUNGURIRA INZIRA Y’ABATAKWIFURIZA IKINTU CYIZA MAZE BAKA KURWANYA.” Namaze igihe ntekereza kuri iyo mpuguro nyikuramo inyigisho ikomeye mu buzima bwanjye.

Uyu munsi twagobye gushyira uburinzi ku minwa yacu, tugafunga imiryango yayo bityo tugatangira kubona ubuzima bwacu, ibibazo byacu, ah’ ejo hazaza hacu mu nzira Imana yabigeneye.

Imana iguhe umugisha…!

Soma: Zaburi 139:14

“Ndagushimira yuko naremwe mu buryo buteye ubwoba butangaza, ibyo umutima wanjye urabizi neza. Abayefeso 1:3 “Imana y’ Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’ umwuka yo mu ijuru.

Ibyiza kurushaho k’ ubuzima bwawe biri hano kano kanya…!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

WhatsApp +14123265034

Umwanditsi

Learn More →