• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Gicumbi: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bibukijwe kugira uruhare m’umutekano waho bayobora

Umwanditsi
June 3, 2019

Abayobozi b’amashuri bagera 124 bakorera mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 1 Kamena 2019 baganirijwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ACP Jean Baptiste Ntaganira k’uruhare bafite mu gucunga umutekano w’ibigo bashinzwe kuyobora.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Elisabeth Mujawamariya, abashinzwe uburezi mu karere ndetse no mu mirenge.

Ibiganiro byibanze cyane k’ugucunga umutekano w’ibikoresho bihabwa ibigo by’amashuri ndetse no gucunga umutekano w’abo barera babarinda ibyaha bakorerwa birimo kubatera inda imburagihe.

ACP Ntaganira yabwiye aba bayobozi b’ibigo gushaka umuti wihuse w’ikibazo cy’ubujura  bukunze kugaragara ku bigo bashinzwe kuyobora cyane cyane bwibasira mudazobwa ziba zaratanzwe ngo abanyeshuri bazigireho.

Yagize ati “Umutekano waho mushinzwe kuyobora ntabandi ureba atari mwe kuko nihagira icyangirika nimwe muzakibazwa mbere y’abandi.”

Yakomeje ababwira ko muri aka karere hamaze kugaragara ubujura bw’imashini za mudasobwa zikoreshwa mu mashuri zigera 136 kuva zatangira gutangwa.

ACP Ntaganira akaba ariho yahereye ababwira ko bakwiye gushakira umuti iki kibazo cy’ubujura bw’izi mashini kuko kiri mubiteza igihombo igihugu ndetse bikanadindiza abana mu myigire.

Ati “Buri muyobozi wese uraha yumve ko iki kibazo kimureba bityo agifatire umwanzuro, murasabwa gushyira utwuma tuburira (Alarm system) ku miryango no ku madirishya kugira ngo umujura naza dutange impuruza bityo muhite mumufata.”

Yanabasabye ko bakwiye gushaka abarinzi b’umwuga kuko ahenshi byagiye bigaragara ko hibwe kuko ntawabaga uhari ushinzwe kuharinda.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Elisabeth Mujawamariya yibukije abayobozi b’ibigo ko bakwiye kwita kubikoresho bahabwa mu rwego rwo kwirinda igihombo cy’amafaranga abitangwaho.

Ati “Mufite inshingano zo kugenzura buri munsi ibikoresho mufite, mukamenya imikorere y’abakozi mushinzwe kuyobora, ibitagenda mu kabishakira umuti kugira ngo mutange uburezi bwiza twifuza.”

Abayobora ibigo by’amashuri bibukijwe guhora bakurikirana imyigire y’abanyeshuri babo hagamijwe kubarinda ikibazo cy’inda ziterwa abangavu, bigatuma bacikiza amashuri.

Nyuma yiyi nama abayobozi b’ibigo biyemeje guhindura imikorere maze bizeza ubuyobozi ko bagiye gushaka utwuma tuburira (Alarm system) ndetse no gushyiraho abazamu babifitiye ubumenyi hagamijwe gucunga umutekano w’ibikoresho bihabwa ibigo by’amashuri.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga