Gicumbi: Bapakiye ibitemewe bafashwe bata imodoka n’ibyo bapakiye bariruka

Imodoka hamwe n’ibyo yari ipakiye bitemewe birimo Kanyanga na Chief Waragi bifungiye kuri Sitasiyo ya Polisi.

​Ku italiki ya 04 Mata 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi yahagaritse imodoka yo mu bwoko bwa Toyata Land Cruiser  ifite nomero za purake RAA 880 Y, yari ipakiwemo litiro 400 za Kanyanga n’amakarito 41 ya Chief Waragi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyaruguru,  Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko iyi modoka yahagaritswe ahagana mu ma saa yine n’igice z’ijoro, ifatwa n’irondo ry a Polisi ikorera muri kariya gace, ahitwa mu Rukomo, ubwo yavaga i Gatuna yerekeza I Kigali.

IP Gasasira, agira ati: “Abari mu modoka babonye  ko Polisi yabatangiriye bahagaritse imodoka nko mu metero ijana  uvuye aho bagombaga guhagarara, bayivamo bariruka bayitana n’ibyari biyipakiyemo”.

Yavuze ko imodoka n’izi nzoga zitemewe mu Rwanda biri kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza rikomeje.

IP Gasasira yagize ati: “Polisi izi amayeri yose abatunda, abanywa n’abacuruza bene izi nzoga zitemewe n’amategeko mu Rwanda bakoresha, Ubikora wese amenye ko isaha iyo ariyo yose azafatwa kandi akabihanirwa”.

IP Gasasira yakomeje agira ati: “Byaba byiza babiretse mu rwego rwo kwirinda ingaruka zabyo zirimo igifungo, igihombo cy’amafaranga abishorwamo, uburwayi n’izindi ngaruka mbi ku buzima by’ubinywa”.

IP Gasasira, yagaragaje ko ingaruka zitagera gusa k’ubinywa, ubicuruza cyangwa ubitunda ahubwo ko zigera no ku muryango we, kuko iyo afunzwe cyangwa igihe ibiyobyabwenge biteje ingaruka mbi ku buzima bwe adakora ibiteza imbere umuryango we, kandi abo mu muryango we bamutaho igihe aho afungiye mu mwanya wo kwiteza imbere.

IP Gasasira, yongeyeho ko ibyaha byiganjemo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye  ku gitsina,  gufata ku ngufu, gusambanya abana n’amakimbirane yo mu ngo, biterwa ahanini no kunywa bene izi nzoga zitemewe n’amategeko y’u Rwanda.

IP Gasasira, yarangije akangurira abaturage kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko  no gukomeza gutanga amakuru ku gihe.

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →