Gicumbi: Imicungire n’imiyoborere mibi by’amakoperative byateye atari make guhomba.

Benshi bazinukwa kujya mu makoperative babitewe ahanini no gushaka inyungu bwite za bamwe mu bayashinze, kuyoborwa nabi no guhezwa ku byiza bavunikiye.

Imicungire n’imiyoborere mibi by’amakoperative, ni kimwe mu bituma amakoperative atandukanye mu karere ka Gicumbi adatera imbere. Abayashinze arabakiza mu gihe abayayobotse bagenda bayahugwa.

Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative y’ubworozi bw’inzuki ishami rya Gicumbi (ATIC Gicumbi), kigira inama amakoperative kunoza imiyoborere n’imicungire byayo.

Imicungire mibi y’umutungo w’amakoperative, ubuyobozi bwikubiwe n’agatsiko ka bamwe basangiye amasano ya hafi ari nabyo biganisha ku miyoborere mibi no gucunga nabi ibya koperative bikaganisha ku kudatera imbere kwayo ni kimwe mu byagarutsweho mu nama yahuje abayobozi b’amakoperative y’abavumvu mu karere ka Gicumbi.

Ndanganwa Jean Marie Vianney, umwe mu bayobozi ba koperative COOPAM aganira n’ikinyamakuru Intyoza.com, avuga ko kwirengagiza inshingano n’ubumenyi buke mu gucunga umutungo wa koperative ari ibintu biri ku isonga mu gutuma amakoperative adatera imbere.

Yagize ati:” Amakoperative menshi usanga icungamutungo ryayo ritameze neza, ahandi ugasanga biterwa n’ubumenyi buke bw’abayacunga cyangwa rimwe na rimwe ugasanga biterwa no kwirengagiza inshingano za bamwe batazubahiriza uko bikwiye kubera ubumenyi bukeya”.

Uwitwa Sebahutu Ernest, we asanga amakoperative menshi nta nzego zikomeye afite, n’izihari ugasanga ngo zidasobanukiwe n’uburyo ibitabo by’icungamutungo byuzuzwa.

Yagize ati:” Nta nzego zikomeye amakoperative menshi afite, hari aho usanga amakoperative ari ay’abaperezida gusa, ikindi; ubajije koperative zifite ibitabo byuzuye, wasanga ari imwe cyangwa ebyiri, ntabwo koperative ari umufuka w’umuntu umwe. Abenshi binjira muri koperative bakagenda buhumyi, wenda ubizi akaba ari perezida wenyine abandi bari ahongaho gusa, ugasanga koperative ari iy’umuntu umwe, bigatuma zihomba”.

Musoni Celestin, umuyobozi ushinzwe guteza imbere amakoperative y’abavumvu mu karere ka Gicumbi, yasabye abagize Koperative kubakira ku mategeko agenga amakoperative nka kimwe mu bishobora kubafasha mu kunoza imikorere no kubasha kwiteza imbere.

Yagize ati:” Turasaba abayobozi bayobora amakoperative gufasha amakoperative kubakira ku mategeko agenga amakoperative, kugirango tube dufite amakoperative ateye imbere, bitari mu Rwanda gusa ahubwo no mu ruhando mpuzamahanga”.

Kwibumbira mu makoperative ni gahunda ya leta y’u Rwanda igamije gukangurira abantu gukorera hamwe, ngo bazamurane mu iterambere. gusa igikunze kugaragara ni uko abayobozi bayo makoperative ari bo bakunze kugerwaho n’inyungu ziba zaraharaniwe n’abanyamuryango bose, bigatera igihombo gituma abantu benshi batishimira kujya mu makoperative.

 

NAMAHIRWE Pascaline

Intyoza.com / gicumbi

Umwanditsi

Learn More →