Gicumbi: Yambuwe inka, aratabaza ngo ayisubizwe  agaterwa utwatsi

Umuturage, aratakamba ndetse atabaza ngo ubuyobozi bumusubize inka ye bwamwambuye agashakirwa impamvu ngo kuko yanze kubaha amafaranga bamushakagamo.

N’agahinda kenshi, umuturage wo mu kagari ka Mulindi Umurenge wa Kaniga, aratabaza avuga ko yambuwe inka n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kaniga ngo bumushinja kuyigura mu gihugu cya Uganda. ubuyobozi bwemera ko yayambuwe ariko kuyimusubiza ntibubikozwa.

Harerimana John, wo mu murenge wa Kaniga aribaza uko azasubizwa inka ye nyuma yo kuyamburwa n’ubuyobozi, aho ngo bumushinja kuba yaba yaraguze inka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Kugeza ubu iyo bamwambuye ngo akaba atazi irengero ryayo.

Uyu muturage aganira n’intyoza.com, avuga ko yambuwe inka mu buryo nawe atazi ngo kuko yahawe inka nk’abandi muri gahunda ya Girinka, irabyara aritura ikomeza kumubyarira ariko nyuma ngo iza kugurishwa kubera ko yari itangiye kugabanya umukamo. Ngo yaje kuyigurisha byemejwe na komite y’ubudehe, aguzemo indi ubuyobozi buza kuyitwara bumushinja kuba yarayiguze mu gihugu cya Uganda, ngo ibi bikaba byarabaye muri Werurwe uyu mwaka

Yagize ati:” Yari muri gahunda ya girinka ariko nari nararangije kuzitura n’uwo nazituriye nawe yarazituriye abandi nari nyimaranye igihe kinini, iyo yabyaye ubwa mbere narayizituye iyo yabyaye ubwa kabiri ndayigurisha nguramo umurima iyo yabyaye ubwa gatatu ndayigurisha nkoresha isambu yanjye indinganire ihwanye na hegitari”.

Uyu muturage akaba yemera ko yagurishije nyina wazo ariko bikaba byari byaremejwe n’ubuyobozi kuko we avuga ko byanyuze mu mategeko nyuma yaho akagura inka y’inzungu, ashaka ko yo yazamuha umusaruro uhagije.

Yakomeje agira ati:” Iyo nka ya Girinka nayihawe muri 2006 niyo yabyaraga izo ngizo zose, noneho iza kugabanya umukamo, mbibwira komite y’ubudehe nuko baranyemerera bampa n’agapapuro, mbega niko bijya bigenda, n’agapapuro ndagafite nshaka umuranga witwa Michel ambwira ko ngomba kujya kwa mwene nyina aba ariho nyikura, baraza barayitwara, bayitwaye bavuga ko impamvu ngo bayijyanye ngo nayiguze mu bugande, kuko iyo uguze inka mu bugande utanga amafaranga ibihumbi makumyabiri bigahabwa ba mudugudu, narayabimye kuko nayiguze na mwene data, nuko baraza barayitwara”.

Bangirana Jean Marie Vianney, umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Kaniga ikibazo gitangira avuga ko yari ataraba umuyobozi w’uyu murenge, gusa ahamya ko ikibazo yakimenye ndetse akagikurikirana mu mizi.

Bangira, ntiyemeranya n’uyu muturage kuko avuga ko kwamburwa inka byatewe nuko yari ifashwe nabi, nta kiraro ifite. ngo nyuma yo kuyamburwa akaba yarubatse ikiraro ngo akaba agomba gusubizwa inka ye bitarenze mukwezi kwa karindwi nk’uko ubuyobozi bwabyiyemeje.

Yagize ati:” Ubuyobozi bw’umurenge bwagiyeyo buza gusanga hari inka ariko nta kiraro ifite, nta hantu ho kuba ifite, yari ahantu hagati y’inzu n’umukingo, icyo gihe rero komite y’ubudehe yari yagiyeyo n’ubuyobozi, baza gufata icyemezo cyo kuyikurayo bayiha undi muturage. Nyuma yuko bigenze gutyo yaje kubaka ikiraro, turateganya gahunda yo kwiturana, na we niho ari, twafashe umwanzuro ko nawe tuzamuha inka akayijyana muri icyo kiraro yaje kubaka nyuma”. Uyu muyobozi w’umurenge avuga ko ibyo gusubiza uyu muturage inka ye bamwambuye bidashoboka.

Ukuri ku mpamvu yateye uyu muturage kwamburwa inka ye, gukomeje kuba urujijo kuko kutavugwaho rumwe n’uyu muturage n’ubuyobozi bw’umurenge wa kaniga. gahunda ya girinka ikaba ikomeje kugenda agaragaramo ibibazo bitandukanye n’ubwo hari gahunda yo kugenda harebwa uko byakemuka binyuze mu nzego z’ubuyobozi zimaze iminsi zibikurikirana.

 NAMAHIRWE Pascaline / Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →