Gicumbi: Yatawe muri yombi akekwaho kwica Nyina agahunga

Niyokwizera, umusore ukekwaho kwica nyina mu ntara y’uburengerazuba mukarere ka Nyamasheke, yafatiwe mukarere ka Gicumbi na Polisi y’u Rwanda.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi, yataye muri yombi umusore washakishwaga akekwaho kwica nyina, ubu bwicanyi bukaba bwarabereye mu karere ka Nyamasheke muntangiriro z’iki cyumweru.

Uyu musore witwa Niyokwizera Emmanuel wari uzwi cyane ku izina rya Kwizera w’imyaka 24, yafatiwe mu nkambi y’impunzi ya Gihembe aho bigaragara ko yari yihishe.

Akaba akekwa we na murumuna we witwa Tuyisabe Abel kwica umubyeyi wabo w’imyaka 45 mu ijoro ryo ku cyumweru taliki ya 7 Kanama 2016, kubera amakimbirane ashingiye ku masambu. Mugihe murumuna we yahise afatwa mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 8 Kanama.

Uyu nyakwigendera hari hashize imyaka 5 yaratandukanye n’umugabo we kubera ubwumvikane bucye, asubira iwabo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke aho yari yarajyanye n’abana 2 mu bana 5 bari bafitanye.

Bivugwa ko uyu mugore amaze gusubira iwabo, Se w’aba bana nawe yabataye akajya gushaka undi mugore mu karere ka Nyagatare, Niyokwizera nawe akajya gushakira ubuzima i Kigali, naho Tuyisabe agasigara wenyine mu nzu ya Se.

Mbere y’uko ubu bwicanyi buba, Niyokwizera akaba yari amaze nk’ibyumweru 2 yaraje gusura nyina.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ati:”Ageze aho nyina yabaga, Niyokwizera yamusabye amafaranga ibihumbi 400 ngo byo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga nyina arayabura, amusaba ko yagurisha umurima ngo ayo mafaranga aboneke, nyina nabyo arabyanga”.

Yakomeje avuga ati:”Kuri uwo munsi aya mahano yabereyeho, Niyokwizera yabeshye nyina ko asubiye i Kigali, ariko bikaba bikekwa ko yagumye hafi aho kugeza nijoro ubwo yagarutse akinjira mu nzu akica nyina, bikaba bikekwa ko yabifashijwemo n’uyu murumuna we nawe uwo munsi wari waraye kwa nyina”.

Mu gitondo cy’uwo munsi ubu bwicanyi bwabereyeho, Niyokwizera yagombaga kwitaba inzego z’ibanze, aho yaregwaga kurwanira mu kabari, ariko icyo gihe ntiyagaragaye.

Ubu bwicanyi bwamenyekanye mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 8 Kanama 2016, ubwo abaturage babazaga Tuyisabe aho nyina ari, nawe akavuga ko yasanze nyina yishwe n’abantu atazi.

ACP Twahirwa yavuze kandi ati:”Nyuma y’uru rupfu rubabaje, Polisi y’u Rwanda yahise itangira iperereza, ku bw’amahirwe umusore w’aho Niyokwizera yari yihishe mu nkambi ya Gihembe wari uri gusoma ikinyamakuru, abonamo ko uyu musore ashakishwa, ahita abimenyesha Polisi imuta muri yombi”.
ACP Twahirwa, yashimiye uyu musore kubera iki “gikorwa cy’ubutwari”, anasaba abaturage muri rusange ko buri wese yaba ijisho ry’umuturanyi, bagatanga amakuru y’imiryango ibanye mu makimbirane kugirango yegerwe, hagamijwe kwirinda ko havamo urugomo n’ubwicanyi.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →