Gisagara-Gikonko: Abaturage bafitiye icyizere ibyiciro bishya by’ubudehe

Guhera muntangiriro z’umwaka utaha wa 2021, Abanyarwanda bazaba bari mu byiciro bishya by’ubudehe bisimbura ibyagenderwagaho kuva mu 2016/2017. Guhindura ibyiciro by’ubudehe byasubiwemo mu rwego rwo kwirinda ruswa n’akarengane n’andi makosa yagiye agaragara mu byari bihari, aribyo icya mbere, icya kabiri, icya gatatu ndetse n’icya kane abaturage batahwemye kugaragaza ko byakorwaga mu buryo butanoze, aho hari abahabwa ibyiciro bitajyanye n’imibereho yabo.

Mu karere ka Gisagara igikorwa cyo gutangiza igerageza ku byiciro bishya by’ubudehe cyabereye mu mudugudu wa Karubondo Akagali ka Gikonko Umurenge wa Gikonko, aho abaturage basobanuriwe ibijyanye n’ibyiciro bishya, aho umuturage azajya agira uruhare mu gutanga amakuru ajyanye n’imibreho ye bizatuma ahabwa icyiciro kijyanye nuko ubuzima bwe buhagaze.

Abaturage batuye Umurenge wa Gikonko bavuga bishimiye uburyo ibi byiciro byateguwe kuko mbere wasanganga umuturage nta ruhare agira mu kumushyira mu kiciro, aho wasanganga amakuru yatanzwe ahabanye n’imibereho ye ibi bikaba byanagira ingaruka zirimo no kuba bamwe batabona ubufasha bwa leta aho hari bamwe mu banyeshuri byanagizeho ingaruka ubwo byatangiraga kuko byatumye Babura inguzanyo yo kwiga muri kaminuza kuko babaga bashyizwe mu byiciro bibasaba kwirihira 100%.

Abaturage basobanuza, bagasobanurirwa ku byiciro bishya.

Karimunda Sirilo utuye mu Mudugugu wa Karubondo Akagali ka Gikonko Umurenge wa Gikonko, avuga ko mbere yari mu cyiro cya gatatu, ko nubwo ntacyo cyari kimutwaye ariko ko kukibamo atigeze agira uruhare mu gutanga amakuru amwerekeyeho ariyo mpamvu yagishyizwemo batarebye niba agikwiye.

Agaruka kubyiciro bishya, Sirilo yavuze ko aribyiza cyane kuko Umuturage azajya agira uruhare mu gutanga amakuru amwerekeyeho bityo bikazafasha buri wese kwibona mu cyiciro yishimira kandi kijyanye n’imibereho ye.

Yagize ati:’’urabona ubushize bashyiraga Umuntu mu byiciro bakoresheje imibare ariko uyu munsi bari gukoresha inyuguti iyi nayo ni impinduka kandi ikiza kirimo nuko ubu umuntu ajya mu cyiciro abigizeno uruhare bitandukanye nibyo ubushize aho wabwirwaga ko wagiye mu cyiciro iki niki bitewe n’imashini. Ibi byiciro rero urumva ko ari byiza ntabwo uzongera kumvana amarira abaturage kuko wenda babashyize mu byiciro bitabakwiriye”.

Mugenzi Musanganyimpundu Solange we waruri mu cyiciro cya kabiri avuga ko izi mpinduka zije zikenewe kuko nibura buri muntu wese uri murugo azajya yemererwa kujya kucyiro cy’uwo muryango, aha hakaba hari abana babaga bataba murugo ariko ugasanga umwana abuze icyiciro aho kuri ubu buri mwana wese aho yaba ari azajya abona icyiciro. Kimwe na bagenzi be bandi, bagaragaza ko bafitiye icyizere ibi byiciro bishya bagiye guhabwa.

Aganira na RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yatangaje ku mugaragaro ibyiciro bishya by’ubudehe, bizatangira gukurikizwa umwaka utaha. Yavuze ko ibyiciro bitongeye gushyirwa mu mibare nk’uko byari bisanzwe, ahubwo byashyizwe mu buryo bw’inyuguti ni ukuvuga, A, B, C, D na E.

Icyiciro cya ‘A’ kirimo abantu bafite ubushobozi kandi bifite, ni ukuvuga abitwa abakire.
Icyiciro cya ‘B’ kirimo Abanyarwanda bishoboye, badafite imodoka cyangwa inzu ifite etage, ariko bakaba bafite uko babayeho kandi batunze imiryango yabo. Uyu ngo ni umuntu udakeneye ko hagira umutera inkunga ngo aramuke, muri make ni Umunyarwanda wishoboye.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu-Minaloc, ivuga ko abantu bari muri ibi byiciro byombi ari abantu bakomeye muri iyi gahunda y’ubudehe nshya kuko nk’umuntu uri muri A ashobora gufasha abantu ndetse agahanga n’umurimo, naho uwo muri B nawe yahanga umurimo ariko afite n’amasomo abandi bamwigiraho mu buryo yazamutse.

Abari mu Cyiciro cya ‘C’ ni abantu b’abakene ariko ngo ubahaye inkunga bahita bazamuka. Abakibarizwamo ni abantu bakennye bakaba wenda bafite aho baba ariko umuryango wabo ukaba utabayeho neza, ku buryo badafashijwe babaho nabi.

Bari mu matsinda, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza arasobanura ku byiciro bishya.

Icyiciro cya ‘D’ kirimo abantu b’abakene cyane, gusa nubwo uwo muntu akennye ariko umuhaye inkunga yakora. Ni icyiciro cy’abakeneye guterwa inkunga mu buryo butandukanye kugira ngo bajye muri C babe banagera muri B.

Naho Icyiciro cya ‘E’ cyo kirihariye, kubera ko umuryango urimo ari uw’abantu bashaje cyane kandi badafite imbaraga zo gukora kandi bafite ubukene cyangwa se bafite ubumuga. Abo ngo ni abasaza cyangwa abakecuru babana n’ubumuga bukabije, nta mbaraga zo gukora bafite kandi nta bintu byo kubatunga bihari.

Minisitiri Shyaka yagize ati “Uyu ni umuntu wavuga ko ari mu maboko ya leta n’abaturanyi. Uyu leta izamurinda ku buryo nta mihigo tuzamusinyisha ngo tuvuge ko dushaka ko mu myaka ibiri aba yavuyemo, uyu ni umuntu ukeneye kurindwa nk’Umunyarwanda ufite intege nke”.

Mu gihe ubundi byari bimenyerewe ko abanyeshuri bahabwa buruse na leta zo kwiga Kaminuza, akenshi babaga ari abatishoboye, muri ibi byiciro bishya ho byakuwemo.

Minisitiri Shyaka avuga ko ‘‘Abanyarwanda bagiye babyamagana bakavuga bati ibi nibyo bikurura amarangamutima ku buryo wumva hari abarya ruswa, aha niho bavugaga bati niba mugiye gutanga buruse kandi ko ari umutwe w’umwana, icyiciro cy’ubudehe ndetse n’ubukene biza gute, umwana niba yatsinze yagiye muri kaminuza akiga ibyo ashoboye, niba atagize amanota yo gutsinda agakomeza mu bindi ariko ntituvange, ibyo twabyumvikanyeho”.

‘‘Ibyiciro by’ubudehe ntabwo bibereyeho gufasha abakene, bibereyeho ahubwo gufasha igenamigambi, umuco wo kwigira kandi ugomba gushinga imizi ku buryo n’udafite ubushobozi yumva ko na duke abonye aducunga neza kugira ngo azamuke”.

Mu mavugurura mashya yakozwe mu byiciro by’ubudehe hari serivisi zizakomeza gushingirwaho zirimo nka gahunda ya VUP no gufasha abana bafite imirire mibi.

Nyuma yo gutanga ibi byiciro by’Ubudehe byavuguruwe bikaba bitanu, A, B, C, D, E; Guverinoma yihaye amezi atandatu yo kubanza kubisobanurira abaturage, mbere y’uko bitangira gushyirwa mu bikorwa.

Venuste Habineza/Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →