Gisagara: Gitifu w’Umurenge wa Mukindo ukekwaho gukubita umwana bikamuviramo urupfu yafashwe

Tumusifu Jerome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Akarere ka Gisagara yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB. Akurikiranweho icyaha cyo gukubita umwana w’imyaka 15, aho uyu mwana bikekwa ko inkoni yakubiswe arizo nyirabayazana w’urupfu rwe.

Amakuru avuga ko ikubitwa ry’uyu mwana ryabaye tariki 25 Ukuboza 2020 akaza kwitaba Imana kuwa 27 Ukuboza 2020. Bivugwa ko imvano yo gukubitwa yaturutse ku kutubahiriza amabwiriza y’isaha ya saa mbiri isabwa buri wese kuba yageze aho ataha.

Dore itangazo rya RIB yasohoye kuri uyu wa 28 Ukuboza 2020;

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →